Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Inkuru zamamaza >> 

Abifuza kwiga gukora ibiganiro kuri Televiziyo bahawe amahirwe

Mu Rwanda hatangiye kwiyongera amateleviziyo yigenga, ni nako imirimo ishingiye kuri za Televiziyo ndetse n’ibindi bijyanye nabyo igenda ikomeza kwiyongera. Gusa, uko byiyongera, ni nako hakiri ikibazo cy’abantu bashobora gukora iyi mirimo dore ko ubumenyi kuri benshi bukiri ingorabahizi.

Kuri ubu rero, ikigo cy’inzobere mu by’imikorere ya Televiziyo, Big Concept Management cyageneye amahugurwa abantu bifuza kwiga gutanga ibiganiro kuri Teleziviyo (TV Presenters) mu buryo bw’umwuga.

Amakuru aturuka muri iki kigo avuga ko abifuza gukora ibiganiro kuri za Teleziviziyo (Tv presenters) mu buryo bw’umwuga ubu bashyiriweho amahugurwa azatuma bahagarara bemye ku isoko ry’uwo murimo.

Paul Mugisha ushinzwe imenyeshamakuru muri Big Concept Management yadutangarije ko abifuza kudacikanwa n’aya mahirwe bari kwiyandikishiriza mu mujyi wa Kigali, mu nyubako ya Ndamage mu igorofa ya 4 umuryango wa mbere. Hashyizweho kandi umurongo wa telefone ku bifuza ibisobanuro birambuye, ariwo 0789231262.

Mugisha yakomeje avuga ko kwiyandikisha muri aya mahugurwa y’amezi atatu bizarangira taliki ya 30 Ukwakira 2014, n’aho amasomo nyir’izina atangire taliki 3 Ugushyingo 2014. Ibisabwa ku bashaka kwiyandikisha ni ukuba byibuze ufite impamyabushobozi y’amashuri atandatu yisumbuye ndetse no kuba avuga neza ikinyarwanda, icyongereza cyangwa se igifaransa nk’indimi mpuzamahanga zemewe mu Rwanda.

IMIRASIRE.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X