Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amatangazo >> 

IBYEMEZO BY’INAMA Y’ABAMINISITIRI YO KU WA GATATU TARIKI YA 15.10.2014

Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 Ukwakira 2014.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 10/09/2014, imaze kuyikorera ubugororangingo.

2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho raporo ku ishusho y’imikoreshereze y’imari ya Leta yo mu mwaka w’ingengo y’imari warangiye tariki ya 30 Kamena 2014, irayemeza.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki y’Igihugu y’Ubufasha mu by’Amategeko.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki y’Ubutabera burengera Abana.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje ingamba zo guteza imbere amasosiyete y’Abanyarwanda kugira ngo barusheho kugira ubushobozi bwo gupiganira amasoko ya Leta.

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki yo kwigisha abantu bakuru gusoma no kwandika n’ingamba zo kuyishyira mu bikorwa muri 2013/14- 2017/18.

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki yo kwita ku buzima n’umutekano ku kazi na Gahunda yo kuyishyira mu bikorwa.

8. Inama y’Abaminisitiri yemeje uburyo bwo kunoza imitangire ya viza ku Banyamahanga baza mu Rwanda hashingiye ku masezerano u Rwanda rwagiranye n’ibihugu bitandukanye.

9. Inama y’Abaminisitiri yashimye ibikorwa Komite yashyiriweho gukurikiranira hafi icyorezo cya Ebola irimo gukora, iyisaba kurushaho kunoza ingamba zo gukumira icyo cyorezo, ishishikariza Abanyarwanda bose muri rusange gukomeza kwita ku ngamba zo kucyirinda
.
10. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko ikurikira:
• Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko N°37/2012 ryo kuwa 09/11/2012 rishyiraho Umusoro ku Nyongeragaciro;
• Umushinga w’Itegeko rishyiraho Pariki y’Igihugu ya Gishwati – Mukura;
• Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko n°10/2013 ryo kuwa 08/03/2013 rigena Sitati y’Abacamanza n’Abakozi b’Inkiko;
• Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko n° 46/2010 ryo kuwa 14/12/2010 rigena ububasha, inshingano, imitunganyirize n’imikorere bya Polisi y’u Rwanda;
• Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano yerekeranye no guteza imbere no gukoresha umuhanda wa Gari ya Moshi ku muhora wa Ruguru/Standard Gauge Railway Protocol yashyiriweho umukono i Nairobi, kuwa 11 Gicurasi 2014.

11. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:

• Iteka rya Perezida rigena igabana ry’amafaranga ashyirwa kuri konti rusange ihuriweho n’Umujyi wa Kigali n’Uturere tuwugize;
• Iteka rya Perezida rihindura kandi ryuzuza Iteka rya Perezida n° 30/01 ryo kuwa 09/07/2012 rishyiraho Sitati yihariye igenga Abapolisi;
• Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Rwanda Mountain Tea guhabwa Ubutaka bwa Leta buri mu mutungo bwite wayo bungana na ha 288, buri mu Ntara y’Iburengerazuba, mu Karere ka Nyabihu, mu Mirenge ya Rambura na Karago mu rwego rw’ishoramari;
• Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena Urwego rureberera Ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga Ibidukikije mu Rwanda (REMA) n’icyiciro kirimo, rikanagena kandi ububasha, imiterere, imikorere n’inshingano by’inzego zacyo;
• Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena umubare, imiterere n’imikoreshereze y’amarimbi yihariye;
• Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena uburyo amahugurwa y’Abakozi ba Leta akorwa;
• Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho uburyo bukoreshwa hakorwa isuzumabushobozi n’izamurwa mu ntera by’Abashinjacyaha n’Abakozi bunganira Abashinjacyaha;
• Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena ibigenerwa abagize Urwego rwunganira Ubuyobozi bw’Akarere mu gucunga umutekano (DASSO)
• Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Madamu KARAKE Alice, wari Cabinet Minutes Taker muri Minisiteri ishinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri guhagarika akazi mu gihe kitazwi;
• Iteka rya Minisitiri w’Intebe rihanagura ubusembwa ku bakozi ba Leta birukanywe burundu ku kazi: Madamu KATUSHABE Justice na Bwana SEBATWARE Joram;
• Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana BUMBAKARE Pierre Celestin, wari Umuyobozi Mukuru muri MINIJUST gusezera burundu ku kazi;
• Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana NYABYENDA Réverien wari Table Officer mu Nteko Ishinga Amategeko guhagarika akazi mu gihe kitazwi;
• Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana MBARUSHIMANA Jean Marie Vianney wari Civil Litigation Analyst/ Senior State Attorney muri MINIJUST kujya mu kiruhuko cy’izabukuru;
• Iteka rya Minisitiri rigena ishyirwaho rya Komite z’ubuzima n’umutekano ku kazi n’imikorere yazo;
• Iteka rya Minisitiri rigena imiterere n’imikorere byo kwigisha abantu bakuru gusoma no kwandika;
• Iteka rya Minisitiri ryemerera Catholic University of Rwanda gutangira gukora nka Kaminuza yigenga;
• Iteka rya Minisitiri ryemerera Kibogora Polytechnic (KP) gukora nk’ishuri rikuru ryigenga;

12. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi ku buryo bukurikira:
Muri MINIJUST

- Bwana MBONERA Theophile: Umuyobozi Mukuru ushinzwe Serivisi z’Ubutabera/Head of Legal Services/ Principal State Attorney
- Bwana RUNIGA Pierre Claver: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibijyanye n’Ikirango n’Ireme ry’inyandiko z’ubutabera/Division Manager/Senior State Attorney
- Madamu GASHUMBA Nadia: Impuguke ishinzwe ibijyanye n’Ikirango n’ireme ry’inyandiko z’ubutabera/Public Seal and quality Assurance Specialist/ State Attorney
- Abayobozi bashinzwe gusesengura imyandikire y’amasezerano/ Contract Drafting Analyst/ Senior State Attorney
• Bwana BUHURA NTUKANYAGWE Valence
• Bwana MUKULU Anthony
• Madamu ATUKUNDA Linda Grace
• Bwana KARUHANGA David

- Bwana MALAALA Aimable: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibibazo bikomoka ku masezerano/ Civil Litigation Division Manager / Senior State Attorney

- Abayobozi bashinzwe gusesengura ibibazo bikomoka ku masezerano/Civil Litigation Analysts/ Senior State Attorney
• Bwana KAREMERA George
• Bwana RUBANGO K. Epimaque
• Madamu UMWALI MUNYANTWARI Claire
• Bwana CYUBAHIRO Fiat
• Madamu BATSINDA Aline
• Bwana MBONIGABA Eulade
• Madamu GAHONGAYIRE Myriam
• Bwana NTAGANDA N. Felix
• Bwana MANIRARORA Jean Bosco
• Bwana KAMUGISHA Robert
• Bwana NTARUGERA Nicholas
• Bwana RUSANGANWA Eugene

- Madamu MULERWA Olivia KAGULIRO: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubutabera mpuzamahanga n’ubufatanye mu by’amategeko/International Justice & Judicial Cooperation Division Manager/Senior State Attorney

- Madamu YANKULIJE Odette: Umuyobozi w’ishami rishinzwe serivisi zo kwegereza ubutabera abaturage/Head of Access to Justice Service Department/ Principal State Attorney

- Madamu URUJENI Martine: Umuyobozi ushinzwe serivisi zo kwegereza ubutabera abaturage/Division Manager/Senior State Attorney

- Madamu MURERWA Christine: Umuyobozi w’ishami rishinzwe serivisi z’ubufasha mu by’amategeko/Director of Public Legal Aid Services Unit/State Attorney

- Impuguke zishinzwe ubufasha mu by’amategeko n’irangizarubanza/Public Legal Aid & Judgement Execution Specialists/ State Attorney
• Bwana KABANDA Ildephonse
• Madamu MUKAYIRANGA R. Chantal

- Bwana TWAHIRWA Gervais: Umuyobozi Mukuru ushinzwe imirimo rusange/Director General of Corporate Service

Mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye inganda/NIRDA

- Dr. Joseph MUNGARULIRE: Umuyobozi Mukuru/Director General
- Dr. George NYOMBAIRE: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe guhuza ubushakashatsi n’iterambere / Head of Research & Development Coordination Department

- Bwana KAGABA James: Umuyobozi w’ishami rishinzwe guhanga ibikorwa bishya, kumenyekanisha ikoranabunga ryavuye mu bushakashatsi no kubishakira isoko/Head of Innovation, Technology Transfer & Commercialisation Division

- Dr. Marie Jeanne K. MUKAZAYIRE: Umuyobozi w’ishami rishinzwe inganda zikora ubushakashatsi ku miti n’ubutabire / Head of Pharmaceutical and Chemical Industries Division

- Madamu KURADUSENGE Annoncée: Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubushakashatsi ku gutunganya ibikomoka ku buhinzi n’ikoranabuhanga rijyanye n’ibimera/Head of Agro- Processing & Biotechnological Division
Mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima/RBC

- Bwana MWIKARAGO Emil Ivan: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Laboratwari y’icyitegererezo/Head of National Reference Laboratory (NRL) Division
Muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu

- Madamu UWIZEYE Marie Therese: Komiseri/Commissioner
Muri Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero

- Rtd Lt Col. MUTARAMBIRWA Elie: Komiseri/Commissioner

Muri Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuziranenge
Abagize Inama y’Ubuyobozi

- Dr. Emile BIENVENU, Perezida
- Madamu UZAYISENGA Bellancile, Visi Perezida
- Bwana MUNYANKINDI Vedaste
- Bwana NKUBANA Rwiliriza John
- Dr. GATARAYIHA Mutimura Celestin
- Madamu Peace BASEMERA,
- Madamu Gidia GATEGABONDO

Muri MININFRA

- Bwana NZARAMBA Stevenson: Umuyobozi Mukuru ushinzwe igenamigambi/Director General of Planning

Mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari, Imidari n’Impeta by’Ishimwe

- Bwana NKUSI Deo: Umunyamabanga Nshingwabikorwa/Executive Secretary
Muri Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (NCST)
- Bwana TWAGIRAYEZU Gaspard: Umuyobozi ushinzwe ibijyanye no gusangiza abandi Ubumenyi n’Ikoranabuhanga/ Science and Technology Knowledge Transfer Analyst

13. Mu bindi:

a) Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa ku isi uzizihizwa ku itariki ya 21 Ukwakira 2014 mu Murenge wa Mugesera, Akarere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni "Uruhare rw’ubuhinzi bw’umuryango mu gutunga abatuye isi no kuyitaho". Mu kwizihiza uwo munsi hazakorwa ibi bikurikira:

Umuganda uzibanda ku kubagara ibigori no gukoresha ifumbire mvaruganda yo mu bwoko bwa Urea ku butaka bwahujwe bungana na ha 120 mu Kagari ka Nyamugari, Akarere ka Ngoma; gutera ibiti by’imbuto no gusura ibikorwa bitandukanye by’ubuhinzi mu Karere ka Ngoma mu rwego rw’ubukangurambaga.

b) Minisitiri w’Ibiza no Gucyura Impuzi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko u Rwanda ruzizihiza ku nshuro ya kane Umunsi Mpuzamahanga wo gukumira Ibiza ku itariki ya 5 Ugushyingo 2014.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni: "Twubake ubudahangarwa ku nkongi z’umuriro". Mu kwizihiza uwo munsi, hateguwe ubukangurambaga mu gihe cy’icyumweru cyo kuva tariki ya 5 kugeza ku ya 12 Ugushyingo 2014, buzibanda muri rusange ku kwirinda inkongi z’umuriro.

Ku rwego rw’Igihugu, uyu munsi uzizihirizwa mu Mujyi wa Kigali. Mu bikorwa biteganyijwe harimo: Urugendo rw’ubukangurambaga, Ikiganiro ku gukumira Ibiza kizabera muri Kaminuza y’u Rwanda/Ishami rya Huye; igenzura ry’inyubako n’ahantu hahurira abantu benshi; inama n’Urwego rw’Abikorera ku gukumira inkongi z’umuriro n’umuganda wo gufasha imiryango yibasiwe n’ibiza.

c) Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’Amazi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

• U Rwanda ruzizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ingufu ku itariki ya 22 Ukwakira 2014. Kwizihiza uwo munsi bizakorwa mu rwego rwo gukora ubukangurambaga ku rwego rw’isi no ku rwego rw’Igihugu ku bijyanye n’ikoreshwa ry’ingufu no kwerekana ubushake bwa politiki buhari mu gushyigikira gahunda y’ikoreshwa ry’ingufu igamije kugeza ingufu ku bantu bose ku buryo burambye aho buri wese azaba akoresha ingufu zihagije kandi zitabangamira ibidukikije.

• U Rwanda ruzakira Inama mpuzamahanga mu bijyanye n’ibikorwa remezo hagamijwe iterambere rya Afurika (IPAD Rwanda) kuva tariki ya 3 kugeza ku ya 4 Ugushyingo 2014, i Kigali, muri Hoteli Serena. Iyi nama izahuza abafatanyabikorwa mu guteza imbere amashanyarazi, abanyemari n’abashoramari bakorera mu bihugu bitandukanye, amasosiyete y’ubwubatsi n’akora igenamigambi n’abacuruza ibijyanye n’ikoranabuhanga.

d) Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

• Umunsi Mpuzamahanga wo kuzigama uzizihizwa ku itariki ya 31 Ukwakira 2014, muri urwo rwego hateguwe icyumweru cyahariwe kuzigama kizatangira tariki ya 25 kigeze ku ya 31 Ukwakira 2014. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni: "Izigamire uyu munsi ugire ejo heza". Kwizihiza uyu munsi bizakorwa mu rwego rwo gukangurira abaturage akamaro ko kuzigama no guteganyiriza ejo hazaza habo by’umwihariko no guteza imbere Igihugu cyabo muri rusange.

• Yagiye mu butumwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nama mpuzamahanga ya Banki y’Isi n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari. Muri iyo nama gahunda z’iterambere z’u Rwanda zarashimwe haboneka n’abafatanyabikorwa bemeye gushyigikira imishinga itandukanye mu Rwanda.

e) Minisitiri ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

• Hari inama mpuzamadini yo ku rwego rwa EAC yabereye i Kigali ku itariki ya 16 kugeza ku ya 20 Nzeri 2014 yiga ku mikoranire hagati y’amadini hagamijwe kwimakaza amahoro n’umutekano mu Karere ka EAC.

Intego y’iyi nama yari : kongera kwiyemeza nk’abanyamadini gufatanya mu guteza imbere amahoro n’umutekano muri aka Karere, gushyira ingufu mu bwumvikane hagati yabo bujyanye n’imbogamizi n’amahirwe abayoboke babo bafite mu guteza imbere amahoro n’umutekano no gushyiraho ingamba ziboneye zo gukuraho izo mbogamizi no kubyaza umusaruro amahirwe ahari.

Muri iyi nama, Abayobozi b’amadini bemeye uruhare rwabo rwo guhindura imigirire bifasha mu kubaka amahoro n’ubutabera kandi biyemeje gushyigikira indangagaciro zo kutavangura, kubaha ubudasa, ubunyangamugayo, kugendera ku kuri n’uburinganire.

Muri uru rwego, Abayobozi b’amadini bashyizeho Inama Mpuzamadini yo mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba.

• Inama n’Imurikabikorwa ku nshuro ya 7 kuri Peteroli ku rwego rwa EAC mu mwaka wa 2015 iteganyijwe kubera i Kigali muri Hoteli Serena, kuva ku itariki ya 4 kugeza ku ya 6 Werurwe 2015. Intego y’ingenzi y’iyi nama ni uguteza imbere ishoramari mu rwego rwa peteroli na gazi.

f) Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko u Rwanda ruzizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro ku itariki ya 25 Ukwakira 2014. Insanganyamatsiko ni: "Dushyigikirane mu nzira yo Kwigira."

Ku rwego rw’Igihugu, kwizihiza uyu munsi bizabera mu Murenge wa Gatebe, mu Karere ka Burera, mu Ntara y’Amajyaruguru naho ku rwego rw’Umudugudu, kwizihiza uwo munsi bizabera hirya no hino mu Gihugu.

Mu bikorwa by’ingenzi biteganyijwe mu kwizihiza uwo munsi harimo: kuganira kuri gahunda yo kwigira ku bagore, gutangiza gahunda y’Inshuti mu kwigira, guhemba abagore 30 b’indashyikirwa mu Turere twose no gutoranya abagore 10 muri buri Murenge bazafashwa kwigira binyuze muri Gahunda yo Kuremera.

Abagore kandi bazasabwa kurushaho gushaka ibisubizo by’ibibazo byaba biri mu miryango yabo n’aho batuye cyane cyane icuruzwa ry’abantu, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gushyira imbere uburyo bwagutse bw’iterambere ry’ubukungu.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X