Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Inkuru zamamaza >> 

Café Resto Nectar ikomeje kuba ku isonga mu gutanga serivisi z’Ama resitora

Café Resto Nectar iherereye mu mujyi wa Nyarugenge ahazwi nko mu Gakinjiro ikomeje kuba ku isonga mu gutanga serivisi zinoze mu maresitora yo mu mujyi wa Kigali.

Iyi Resitora ikora iminsi yose y’icyumweru, ikomeje gushimwa na benshi ahanini bitewe n’isuku iharangwa utasangana abandi bakora ibijyanye na resitora. Niho honyine wajya ugasanga ifungoro riteguye neza kandi mu buryo bugezweho.

Ibinyobwa byo muri Café Resto Nectar nabyo ubibona uri mu mutozo wa Kigali ahatarangwa isazi n’imwe.

Iyi resitora ibagezaho ibyo kurya guhera ku isaha ya saa tanu z’igitondo. Bamwe mu bagana Café Resto Nectar baganiriye na Imirasire badutangarije ko bakomeje kunyurwa na Serivisi bahasanga.

Umwe muribo yagize ati:”Si ugutaka ibintu, Nectar irusha andi maresitora menshi yo muri Kigali pee. Ni hacye wajya ushaka ifungoro runaka ukaribona. Buri gihe njye niho nza, sindahabura imbuto, ifiriti n’ibindi. Itandukaniro ahanini bafite ni isuku no kutagira ibikabyo mu mitekere yabo.”

Umubyeyi twahuriyeyo nawe usanzwe akora muri banki, yadutangarije ko kubera atajya abona umwanya wo guteka isombe iwe mu rugo, ngo buri gihe aza kuyishakira muri Nectar.

Café Resto Nectar ibarizwa mu mujyi wa Kigali ahazwi nko mu Gakinjiro hafi na Feux-Rouge; hafi na Banki y’Abaturage.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X