Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Inkuru zamamaza >> Alain MUKU >> 

Alain Muku arakataje na gahunda yo kuzura umuziki nyarwanda, amajonjora ageze ku musozo

Nyuma y’aho batangiriye urugendo rwo kuzenguruka mu turere tumwe na tumwe tugize igihugu bakora amajonjora y’ abahanzi bafite impano ariko babuze amikoro yo kuwuzamura, umuhanzi Alain Muku abona ko intego yo kuzura umuziki nyarwanda wavangiwe azayigeraho kandi neza.

Mu kiganiro na Imirasire, Alain Mukurarinda yatangaje ko bamaze kuzenguruka mu turere 5 ariko bageze mu ya Musanze biba agahomamunwa dore ko bahasanze abafite impano benshi.

Ubwo yabazwaga icyo bamaze kubona muri urwo rugendo, yasubije muri aya magambo: “Twabonye abana b’abahanga bazi kuririmba, gucuranga ndetse bazi no kwiyandikira indirimbo nziza kandi za gakondo, mu karere ka Musanze twarahageze turumirwa, hari abahanzi benshi kandi bafite impano gusa twahafashe 11”.

Alain Muku hamwe n’ abatsinze mu cyiciro cya mbere

Yakomeje avuga ko iyi gahunda izagarura umuziki mu Rwanda kandi w’ umwimerere, ati: “Abana b’ abahanzi bazagira umuziki nk’ umwuga wabo…, kandi umuziki wabo uzaba ari gakondo itavangiye ku buryo na twe mu minsi mike tuzaba dufite umuziki wacu nk’ abakongomani, senegalais,..”.

Dore uko amajonjora yagenze:

Ruzizi: Hatoranyijwe abahanzi 4

Nyagatare: Hatoranyijwe abahanzi 4

Huye: Hatoranyijwe abahanzi 4

Rubavu: Hatoranyijwe abahanzi 4

Musanze: Hatoranyijwe abahanzi 11

Muhanga: Amajonjora azaba kuwa Gatandatu tariki ya 6 Ukuboza 2014

Nyuma aba bahanzi bose bazahurira muri kimwe cya kabiri ½ , ku buryo abazatsinda bazagaragara ku itariki ya 4 cyangwa iya 5 Mutarama 2015.

Umuhanzi Alain Muku akomeza anibutsa abakunzi b’ibihangano bye ko gahunda yo kubereka ku mugaragaro indirimbo 5 ze nshya igikomeje, kuri 25 Ukuboza 2014, kuri Noël.

Izi ndirimbo zikaba zarakorewe muri studio (POUKI Production) ikaba ari iya Alain Muku bwite, iherereye mu mujyi wa Kigali (Kicukiro) ndetse akagira n’urubuga rwa interineti (www.alainmuku.com). Indirimbo z’aba bahanzi bazatsinda na zo zikaba zizakorerwa muri iyi studio na producer Bill Gate.

Kanda hano usome indi nkuru:

Théoneste Itangishatse – Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X