Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Inkuru zamamaza >> 

Abanyamategeko bagabanyije ibiciro by’ibitabo bikubiyemo amategeko begeranyije

Nyuma yo kubona ko bitacyorohera abakenera amategeko kuyabona akubiye hamwe, Cabinet y’ abavoka bishyize hamwe (Zenith Law Firm) iyobowe na Mhayimana Isaie bakoze ibyegeranyo by’amategeko ajyanye kandi ajyanye n’igihe.kubera iminsi mikuru bagabanyije ibiciro kugirango barusheho kwishimana n’abanyarwanda bose bisomera amategeko abarengera.

Ibyo byegeranyo bikaba byarakozwe nyuma yaho byari bimaze kugaragara ko nta bitabo byari bikiriho bihuriza hamwe amategeko akoreshwa mu Rwanda muri ikigihe.

JPEG - 102.5 kb
Ibi nibyo bitabo byagabanyirijwe ibiciro

Isaïe Mhayimana, asobanura ko urwunge rw’ Amategeko Akoreshwa kenshi mu Rwanda rwasohowe n’ itsinda ry’ abanyamategeko mu w’ 1998,urundi narwo rwaherukaga gukorwa n’Ishami ryigishashaga Amategeko muri Kaminuza Nkuru y’ u Rwanda mu w’i 1995.

Gusa ngo hakaba hari amategeko menshi mashya yashyizweho, hakaba n’ayandi atari make yagiye avugururwa.Byongeyekandi, urwo Rwunge rw’Amategeko rwo mu w’ 1995 rwarirukoze mu rurimi rw’igifaransa gusa.

Ku ikubitiro bahise gutangirira ku mategeko y’ubucuruzi n’ubukung (business Law) bitewe n’uko izo nzego ari zo zigaragaramo impinduka nyinshi zatewe n’umuvuduko w’u Rwanda mu iterambere muri iyi myaka makumyabiri ishize.

Mu gihe igihugu gikomeje umuvuduko mu iterambere n’aba banyamategeko bakoze ibi byegeranyo mu ndimi 3 (igifaransa, icyongereza n’igifaransa) nk’ uko bimeze mu Igazeti ya Leta; gusa amategeko amwe ya cyera yagiye arekerwa mu rurimi yari arimo.

Mu gihe habura iminsi mike ngo basohore ibindi bice bikurikira, basabye ko buri wese uzabasha kugura ibyo bitabo ko inama n’ibitekerezo bye bikenewe ndetse banashishikariza abanyarwanda bose kugira amatsiko bagasoma ndetse bakanamenya amategeko abarengera.

Ibi bitabo bikaba biboneka ahantu hatandukanye:

Ku biro bya Cabinet d’avocat (Zenith Law Firm) mu karere ka Kicukiro ahazwi ku izina ryo kwa Mironko, ku muhanda ujya RWANDEX cyangwa kuri hotel Karisimbi, ndetse ibiciro bikaba byahananuwe kubera iminsi mikuru nk’uko byatangajwe na Mhayimana Isaie ari nawe uhagarariye aba banyamategeko.

Ibisobanuro ku biciro by’ibitaro, wahamagara kuri 0788668170 & 0786178222.

Itangishatse Theoneste - Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X