Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Inkuru zamamaza >> 

NO ya 11 y’ ikinyamakuru Celeb’s Magazine yageze ku isoko

No ya 11 y’ ikinyamakuru Celeb’s Magazine yageze ku isoko. Celeb’s Magazine kikaba ari ikinyamakuru gisohorwa na MIG, isanzwe inafite ikinyamakuru kizwi cyane gisomerwa kuri internet, imirasire.com.

Iki kinyamakuru gisohoka buri mezi atatu, ni ukuvuga rimwe mu gihembwe. Ni ikinyamakuru cyandika inkuru za politiki, ubukungu, imibereho myiza y’ abaturage, kurwanya akarengane ariko cyane cyane kikaba cyibanda ku byamamare n’ imyidagaduro. Cyandika kandi ku mibanire y’ abantu no ku rukundo rwaba urusanzwe cyangwa urw’ abantu babiri.

Celeb’s ivuga ku bantu batandukanye mu nzego zose

Ikinyamakuru Celeb’s Magazine nk’ uko twabitangarijwe n’ umuyobozi mukuru wacyo, Bwana Asman Hitimana uzwi cyane ku izina rya MC Mr. One ngo intego za Celebs Magazine ni ugukangurira abanyarwanda umuco wo gusoma no kurushaho kwagura itangazamakuru ryandika, ariko by’ akarusho yifuza ko CELEBS MAGAZINE yaba igitabo gicishwamo ubutumwa bworohera ababutanga n’ ababwakira.

Iki kinyamakuru cyatangiye mu 2011 kikaba kimaze kumenyekana hirya no hino mu Rwanda aho abantu b’ ingeri zose bakunda kugisoma kubera amakuru acukumbuye kiba gifite. Ubu Celeb’s Magazine No ya 11 yamaze kugera ku isoko aho mushobora kuyisanga kuri za Alimentation nyinshi za hano mu mujyi harimo Simba Supermarket, ku maduka ya Konka, kuri Gift Supermarket, Igihozo Supermarket i Remera, Karisimbi Hotel , fantastic restaurant no ku biro bya Imirasire.com kuri T2000 nshya hano mu mujyi wa Kigali. abashaka kurangura bahamagara NO 0788306933.


No 10 z’ iki kinyamakuru zose zikaba zaratangirwaga ubuntu ariko iyi No ya 11 yasohotse iragura amafaranga y’ u Rwanda 1000Frw ( igihumbi ); ikaba ifite amakopi agera ku 10000 ( ibihumbi icumi ).

Ubwanditsi

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X