Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Inkuru zamamaza >> 

Cabinet y’abavoka yagabanyije ibiciro by’ibitabo bikubiyemo amategeko akusanyirijwe hamwe

Zenith Law firm, cabinet y’abavoka nyuma y’aho baboneye ko bisigaye bigoye kumenya aho bashakira itegeko iri n’iri bitewe n’uko nta bitabo byari bikiboneka bihuriza hamwe amategeko akoreshwa mu Rwanda muri iki gihe hagendewe n’aho u Rwanda rugeze mu muvuduko w’iterambere, basohoye urwunge rw’amategeko bakusanyirije hamwe n’andi mashya yavuguruwe, ibitabo bikana byaragabanyirijwe ibiciro kugirango bafashe buri wese ukeneye aya mategeko.

Aba bavoka bahagarariwe na Mhayimana Isaie, bahereye ku mategeko agenga iby’ubukungu n’ubucuruzi, ariko bakaba batangaza ko mu minsi mike bazaba bashyize hanze nandi mu byiciro bisigaye.

JPEG - 87.7 kb
Ibi nibyo bitabo bishya birimo kugurishwa

Batangaje ko bahereye ku agenga ubukungu n’ubucuruzi, nyuma yo kubona ko ari yo yagiye agira impinduka nyinshi bitewe n’umuvuduko mu iterambere ry’u Rwanda mu myaka 20 ishize.

Bongera bibutsa ko byaba byiza kandi bikanaba akarusho ari uko buri munyarwanda wese bitewe n’icyo akora mu rwego runaka ko yagakwiye kuba azi amategeko agenga umwuga we ndetse n’amurengera ari nayo mpamvu bashyize ibyo bitabo ku giciro kinogeye buri wese ukeneye iki gitabo.

JPEG - 102 kb
Bimwe mu bitabo bishaje byifashishwaga

Ukeneye ibi bitabo yabariza ahakorera iyi cabinet y’abavoka (Zenith law firm) ku muhanda werekeza Rwandex hari yaho bita kwa Mironko cyangwa akabariza kuri hotel Karisimbi iri mu mujyi wa Kigali ahitwa mu Kiyovu.

Ibindi bisobanuro umuntu ashobora kubariza kuri numero 0788668170 cyangwa kuri 0786178222

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X