Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Inkuru zamamaza >> 

Gutora muri Rwanda Movie awards byatangiye ku bufatanye na Call Rwanda!

Igikorwa ngarukamwaka cya Rwanda Movie Awards 2015 cyagarutse aho ibihangange byitwaye neza muri uyu mwuga wa Cinema hano mu Rwanda bishakwamo, abahize abandi mu byiciro bibiri. Uhiga abandi mu bagabo n’ uhiga abandi mu bagore, ibi bikazasozwa n’ igitaramo kizaba mu kwezi kwa gatatu taliki 15, kuri Kigali Serena Hotel.

Call Rwanda intashyikirwa mu byitumanaho binyuze kuri Telefoni zigendanwa n’ umwe mubafatanya bikorwa ba kino gikorwa. Nibo basanzwe kandi bafasha amarushanwa atandukanye hano mu Rwanda, nka Salax awards, RSA ahemba ibigo byagize icyo bifasha abanyarwanda, Marushanwa y’ aba miss atandukanye hano mu Rwanda, amarushanwa akorerwa ku ma televiziyo, amarushanwa yo kubyina,...Ni na cyo kigo kigufasha kandi kohereza ubutumwa kuri Radio na Televiziyo.… kikagufasha no kwishyura servisi zimwe na zimwe hano mu Rwanda binyuze kuri telefoni.

Gutora muri Rwanda Movie Awards ku buryo bwa SMS, bwaraye butangijwe kumugaragaro hagati ya Rwanda Movie awards na call Rwanda , aho basobanuriwe uko bizajya bikorwa.

Utora yandika ikiciro GORE ku bari n’abategarugori, cyangwa GABO ku bagabo agakurikizakizaho UMUBARE w’ uwo ashaka gutora akohereza kuri 5000.
Muri aya matora arimo ibyiciro bibiri, ibi bisobanuro kandi wabibona wanditse ijambo CINEMA ukohereza kuri 5000, cg ugahamagara call center ya call Rwanda kuri 5000 ugasobanurirwa uko bikorwa.

Aime Crispin , Umuyobozi wa Call Rwanda yashimangiye ko ibi bikorwa kuri Network zose MTN,TIGO na Airtel , kandi uko utora kenshi ni ko uha amahirwe umukinnyi ukunda kandi ubona ko yitwaye neza.

Dore urutonde:

Abagabo: : andika gabo ukurikizeho umubare w’uwo ushaka gutora wohereze kuri 5000
1. NSANZAMAHORO Denis (RWASA)
2. HABIYAKARE Muniru
3. NIYITEGEKA Gratien (NGIGA)
4. KAYUMBA Vianney (MANZI)
5. NGIZWENAYO Parfait
6. RUKUNDO Arnold Shaffy
7. Danny GAGA (NGENZI)
8. MWANANGU Richard
9. GAKWAYA Celestin (NKAKA)
10. KAMANZI Didier (MAX)

Abagore: Andika gore ukurikizeho umubare w’uwo ushaka gutora wohereze
ku 5000

1. UMUGANWA Sarah
2. IYAMUREMYE Hawa (MUTONI)
3. MUTONI Assia (ROSINE)
4. UWAMAHORO Antoinette (INTARE Y’INGORE)
5. UWAMWEZI Nadege
6. ISIMBI Alliance (NELLY)
7. MUKASEKURU Hadidja Fabiola
8. KIRENGA Saphine
9. IBYISHAKA Elisabeth
10. GAHONGAYIRE Solange (Zouzou)
- Ushobora no gutora unyuze kuri uru rubuga http://rma.inyarwanda.com

Amahirwe ku wakoze kurusha abandi!

Ubwanditsi

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X