Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Inkuru zamamaza >> 

Muri Fantastic umwaka ni mushya babafitiye n’ ibishya gusa gusa

Gahunda z’ ibitaramo bihera ku mugoroba bigakesha iyi restaurant yabatangiriye ubwo twinjiraga mu minsi mikuru ntiyari amareshyamugeni kuko ikomeje mu rwego rwo gushimisha abayigana bose.

Fantastic ubu nta muntu ukiyoboza aho yakwidagadurira iyo week end yegereje kuko bizwi ko Fantastic yiteguye byose zaba ingoma, band yayo n’ aba DJ b’ abahanga bahatwika ikirori kigashya bayobowe na DJ Bissosso ubu ukorera ibitaramo muri Fantastic.


Ibi ni bimwe mu bikoresho Fantastic yabazaniye ngo ikirori gishye neza



Fantastic kandi ntirareka kubategurira amafunguro yose mwifuza haba ku manywa na nijoro kuri buffet y’ akataraboneka kandi ku biciro biciriritse utapfa kubona ahandi hose, akarusho bikaba ko bagutegurira amafunguro abafite ibyo bategetswe na muganga bategurirwa ndetse no kuba babigusangisha aho wifuza hose ( outside catering ).

Muri Fantastic berekana imipira ku buntu ariko ndahagutuye kuko ubasha kuharebera imipira itandatu icyarimwe kubera za ecrans za rutura ziba zibateretse imbere mwinywera ibibagwa ku nyota. Iyo uhicaye ntiwifuza kuhava ujya gushaka aho wakomereza utuntu twawe kuko ushobora kwikomereza ukadukora kuko bagufitiye internet yihuta cyane ya 4G kandi ku buntu.

Muri Fantastic hari akarusho kuko ntibakugora ngo ntiwagendanye amafaranga mu mufuka kuko bemera uburyo bwose uzi bwo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga. Ibiribwa, ibinyobwa n’ umuziki bya Fantastic ntubyitiranye n’ iby’ ahandi kuko bikorwa n’ inzobere zizi icyo umukiliya ari cyo.

Gana Fantastic munsi ya ya nyubako isumba izindi mu mujyi rwagati, ku muhanda uva kwa Ruabngura werekeza City Plazza; ushobora no kubahamagara ku murongo wa telefoni igendanwa ari yo 1314 ukakirwa neza.

Ubwanditsi

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X