Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Inkuru zamamaza >> 

Nectar ntiratezuka ku ibanga ryo gutanga services z’ agahebuzo mu kwakira abayigana

Café Resto Nectar ni restaurant utagomba kwitesha mu masaha yo kuruhuka no kwica inyota mu gihe uri mu mujyi wa Kigali; ariko ukibuika ko idakora ku manywa gusa kuko igihe cyose uhageze bakwakira neza ugataha unyuzwe.

Iyi restaurant ikaba yihariye ubuhanga bwo gutanga services dore ko ibimazemo imyaka ikaba ifite ubuzobere muri iyi mirimo. Ibi kandi ntibivugwa n’ umuntu umwe cyangwa babiri kuko abantu bose bamaze kumenya Nectar baba batakihavuye kubera imikorere yayo; abakozi ikoresha, aho iherereye n’ ibindi byiza utabona umwanya wo kwandika utahigereye.

Nectar igufitiye ibinyobwa by’ amoko yose byaba ibidasindisha n’ inzoga zikomeye z’ abantu biyubashye; ariko by’ umwihariko igufitiye umwanya wo kunyweramo utabona undi ubigereranya muri Kigali.

Buffet ya Nectar iboneka guhera saa tanu kugeza saa cyenda z’ amanywa ishyushye uko ubyifuza. Bagufitiye brochette ihogoza amarestaurant yose y’ i Kigali. Abashyitsi bawe bajyane muri Nectar bazahava bakwirahira kubera ko bazumva wabahaye icyubahiro. Bigerageze uyu munsi urebe.

Muri Nectar kandi haba byinshi byagufasha kuruhura umutwe mu gihe ufite stress; aho ukina billard/pool ukaruhuka mu mutwe, waharebera imikino y’ igikombe cya Africa irimbanije kubera za ecrans zibonesha neza amashusho; ariko akarusho kayo ni uko iherereye ahantu heza Imana yayiteretse.

Nectar iherereye mu Gakinjiro munsi y’ akarere ka Nyarugenge, ku muhanda ukomeza ujya i Nyamirambo hafi ya Feu Rouge zo kwa Gasasira iruhande rwa Banki y’ abaturage ya Kora. Muri Nectar niho uzabonera ko umukiliya ari umwami koko.

Ubwanditsi

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X