Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Inkuru zamamaza >> 

Iduka Monaco Cosmetics yahananuye ibiciro kubera umunsi wa Saint Valentain: Gurira umukunzi wawe impano y’ urwibutso

Monaco Cosmetics iduka ricuruza amavuta n’ibindi bijyanye n’ubwiza, ryagabanije ibiciro ndetse rigena n’impano ku muntu wese ugize icyo agura kugira ngo hatazagira ubura impano atanga ku munsi w’abakundana Saint Valentin.

Mu kurushaho kwifatanya n’abakiriya baryo ngo umunsi w’abakundana uzabagendekerere neza, guhera tariki ya 6 Gashyantare 2015 kugeza ku mpera y’uku kwezi, iduka Monaco Cosmetics ryagabanyije ibiciro ho 20% ku bicuruzwa byose rifite, ndetse bitewe n’ikintu umuntu aguze akajya agira icyo yongezwa nk’impano.

Umuyobozi ushinzwe iyamamaza bikorwa by’iri duka yatangaje ko iryo gabanuka ari ukugira ngo umukobwa cyangwa umuhungu, batibagiwe n’ababyeyi bashobora kugurira abana babo, kimwe n’abana bashobora kuzirikana ababyeyi ba bo, babagenera ikintu cy’agaciro kandi kidahenze, nk’impano ku munsi w’abakundana wizihizwa tariki ya 14 Gashyantare buri mwaka.

Yagize ati “Ushobora kwibaza aho uzakura impano ibereye umukunzi wawe ukahabura, ariko twebwe iyo uguze ikintu icyo ari cyo cyose tuguha n’impano.”
Yatanze urugero ko uramutse uguze nk’amavuta y’ibihumbi 20 bakongeza ikindi kintu gifite agaciro k’ibihumbi 10, wagura igifite agaciro k’ibihumbi icumi bakakongeza igifite agaciro k’ibihumbi bine.

Muri Monaco Cosmetics hari amavuta y’abagabo n’ayabagore yo ku isiga, ibirungo bitandukanye (maquillage), puderi zitandukanye, verini z’amako yose, imirimbo (Bijoux), imibavu, amasakoshi n’ibindi byinshi watanga nk’impano umukunzi wawe akishima cyangwa nawe ukabikoresha.

Manaco Cosmetics ikorera mu nyubako ya Grand Pansion Plazza mu igorofa rya mbere, ntucikwe kwihahira impano uzatanga ku munsi mukuru w’abakundana.
Ukeneye ibindi bisobanuro wasura urubuga rwabo kuri facebook arirwo https://www.facebook.com/MonacoCosmeticsShop ndetse n’urubuga rwabo kuri interineti
http://www.monacocosmetics.net/

Ubwanditsi

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X