Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Inkuru zamamaza >> 

Kuri ubu nawe icyo wakwifuza mu Rwanda muri servisi wakibona kandi ku buntu ubifashijwemo na Application nshya ya Call Rwanda!

Niwakira SMS ya Call Rwanda ukande kuri Link ukore download cyangwa uhamagare 5000 kuko byose biroroshye!

Nyuma y’umwaka n’amezi make Call Rwanda itangiye gukora no gutanga servisi zayo binyuze kuri telefoni njyendanwa , haba kuri Call Center yabo uhamagaraho ku 5000 ukabona servisi no kuri SMS zabo aho bafasha ibigo byinshi birimo radio , television , Ibigo byigenga n’ibya leta, abategura amarushwanwa atandukanye nka Miss Rwanda , Salax Awards, Rwanda Movie Awards… binyuze kuri SMS aho bohereza ubutumwa bwabo kuri 5000 , iyi ikaba nayo ari servisi itangwa na Call Rwanda.

Kuri ubu rero byoroshye kurushaho kuko nta kigo washakira inomero ,cyangwa servisi washaka amasaha 24/24 ngo uyibure kandi ikwegereye, kuko application yabo yitwa 5000 – Call Rwanda Directory , irabigufasha kandi ku buntu. Iki kije ari igisubizo ku bantu bose bakenera servisi izo ari zo zose mu Rwanda , baba abari mu Rwanda cyangwa abanyamahanga.

Ntago bigoye habe nagato , kuko icyo ukora ni ugukora download muri Google Play ukajya aho bashakira application ukandika 5000 – Call Rwanda Directory ubona ifite ikirango cyacu mumabara y’icyatsi ugakora download . mukanya nkako guhumbya uhita utangira kuyikoresha. Ibi ni ibyo twatangarijwe na Aime Crispin Nsengiyumva umuyobozi wa call Rwanda.

Iyi application iguha kandi uburyo bwo kuba wabashaka guhamagara call center yabo, cg guhamagara ikigo ubwacyo ndetse no kucyandikira. Ibi bije gukemura ikibazo cy’umwanya watakaraga buri gihe ushakisha nomero zibigo , cyangwa servisi yewe ukanajyayo ugasanga ntibakoze, cyangwa barimutse.

Turangize tubabwira ko iyi servisi ari ubuntu, kandi iboneka kuri android , niba uri gusoma iyi nkuru ukoresheje telefoni yawe kandi kuri iyi link irahita ikugeza kuri application , kanda aha https://play.google.com/store/apps/details?id=com.callrwanda&hl=en

Niba wifuza ko bakoherereza SMS ohereza ijambo Rwanda kuri 5000 baragusubiza na Link ukande ho,ukore install!Ku bindi bisobanuro hamagara call center yabo kuri 5000.
Aime Crispin Nsengiyumva, we yashimangiye ko iyi application izaba irembo ry’abanyamahanga bagenderera u Rwanda kandi ko mu minsi mike baraba bayishyize no kuzindi platform IOS ,Lumia,Miscrossft …

Twabasabaga kandi gutanga ibitekerezo byanyu kubamaze kuyikoresha no kuyibona!

Ubwanditsi

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X