Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Inkuru zamamaza >> 

Nile Grill Restaurant izanye umwihariko wari warananiye andi ma restaurant yo mu mujyi wa Kigali

Nyuma y’aho benshi batembera mu mujyi wa Kigali ariko bakicwa n’isari ku bw’amikoro make dore ko Restaurant nyinshi zihagaragara ibiciro biri mu bushorishori, kuri ubu Nile Grill Restaurant iherereye mu mujyi wa Kigali ahitwa ku iposita iragufasha kugubwa neza uko wifite n’ uko wishoboye.

Uti bihagaze bite? Ndakubwiye ngo ni agashya, akenshi saa sita z’amanywa abafite ubushobozi buke bakorera mu mujyi wa Kigali n’abahatemberera usanga baba bahangayikishijwe n’aho bakura amafunguro y’amikoro yabo, abandi bakigira gusenga ari ukubura uko babigenza.

Gusa kugeza aka kanya Nile Grill Restaurant irakumara izi mpungenge, dore ko ngo ikigoye ari ukubagana hanyuma ugahabwa amafunguro yose ku mafaranga 1000 Frws kugeza 1500,wiyicariye mu mahumbezi; kandi hakaba hakaba hiyubashye.

Ngaho rero witinda mu nzira bakuzimanire uko ubyifuza. Muri Nile Grill Restaurant bagufitiye Buffett ihoraho amafunguro ya Kinyarwanda, Omulette Special udasanzwe, umunopfo w’ifi utetse neza n’ibindi.

Mu rwego rwo kunezeza abakunzi babo n’ababagana muri Nile Grill Restaurant uhasanga ibinyobwa byose bya Bralirwa,hatirengagijwe gutegura amafunguro y’abarwayi.

Ibi bije mu gihe ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB),kidahwema gukangurira abikorera n’abakorera Leta gishinzwe kwakirana yombi ababagana.

Abdou Habimana - Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X