Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Inkuru zamamaza >> 

Mu iduka Monaco Cosmetics babazaniye promotion idasanzwe irangirana n’ uku kwezi aho ugura bakaguha ibihembo

Monaco Cosmetics, iduka ricuruza amavuta yo kwisiga y’ amoko yose n’ ibindi bikoresho by’ ubwiza ryiyemeje kudabagiza abarigana ryongera gushyiraho promotion idasanzwe aho umuntu wese uhaguze igicuruzwa agenerwa ibihembo.
Kugira ngo mukomeze kunogerwa n’ ibicuruzwa bya Monaco Cosmetics, yabagabanirije ibiciro mu buryo budasanzwe ku buryo abagabo, abagore, abasore n’ inkumi bahabisikanira kubera promotion idasanzwe izageza mu mpera z’ uku kwezi.

Abenshi bumva bimwe mu bikoresho by’ ubwiza n’ amavuta y’ amoko yose bakagira ngo ni ah’ abagore n’ abakobwa gusa nyamara hari amavuta meza cyane y’ abagabo, abana, abagore n’ ibindi byiciro bitandukanye.

Muri Monaco Cosmetics hari amavuta y’abagabo n’ayabagore yo k wisiga, ibirungo bitandukanye (maquillage), puderi zitandukanye, verini z’ amako yose, imirimbo (Bijoux)y’ abagore n’ abagabo, imibavu, amasakoshi n’ ibindi byinshi watanga nk’ impano umukunzi wawe akishima cyangwa nawe ukabikoresha.

Muri Monaco Cosmetics bakaba kandi bagufitiye amasakoshi y’ abagore amasabune yo gukaraba meza cyane ( harimo n’ ay’ amazi: savon liquid ), deodorant nziza cyane ku bagore no ku bagabo, Body display, n’ ibindi kandi ku giciro gito utabona ahandi hose mu Rwanda.

Monaco Cosmetics iherereye mu mujyi wa Kigali rwagati mu nyubako ya Pansion Plaza imbere neza neza ya Simba SuperMarket iruhande rwa Ecobank ku muhanda uzamuka kuri BK werekeza kuri Ecole Belge. Wanabasura ku rubuga rwabo rwa Facebook: MonacoCosmeticsShop. Igitekerezo gisumba ibindi ni ugutera intambwe ukahagera ukirebera.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X