Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Inkuru zamamaza >> 

Fantastic ntiratezuka kuri gahunda yo kubaha ambiance mu bitaramo bya buri joro bikaba agahebuzo muri Week End

Ibitaramo bya Live muri Fantastic bikomeje gukorwa hagamije guha ambiance abayigana bose. Ibi bitaramo bikaba biba buri mugoroba aho mutaramirwa na Live Band n’ umuziki uvangwa na ba DJ b’ abahanga mu Rwanda bayobowe n’ igikurankota DJ Bissosso uvanga umuziki mu buhanga igicuku kikaniha.

JPEG - 117.7 kb
Kuza muri Fantastic si ugufungura gusa harimo no gushaka ambiance wanahasohokanira uwo ukunda

Iyi gahunda y’ ibitaramo bya Fantastic iza yiyongera kuri gahunda ihasanzwe yo kubatekera mu buryo bwa gihanga aho muri Fantastic haba hari inteko zisaga 100 ku buryo abavuye ku migabane yose y’ isi bahasanga ibibabereye harimo n’ abafite regime bategetswe na muganga nk’ abarwara diyabete, umutima, cancer n’ izindi ndwara ziterwa n’ ibikorerwa hano ku isi bijyanye n’ iterambere.


Fantastic igufitiye services zo kubategurira inama gutekera ubukwe, anniversaries, n’ ibindi birori binyuranye bakaba banagukorera ibyo bita outside catering; ibi bikaba ari ukugemurira ababyifuza aho baba bari hose.

Fantastic bagufitiye uburyo bwa gihanga bwo kwerekana imipira yo ku isi hose aho wahabonera imipira itandatu icyarimwe yaba iya hano mu Rwanda, muri Africa na ya ma shampiyona mukunda muri benshi yo mu Bwongereza, Espagne, u Bufaransa n’ izindi. Ubu uyu munsi amarushanwa ya Europa aba ari bukomeze.

Aha ni ha handi haba nyamachoma ihagurutsa abantu za Kabuga, Gatsata, Rugende, ku Ruyenzi, i Gitarama no mu bice binyuranye byo mu mujyi wa Kigali bazanywe na nyamachoma ya Fantastic iryoha kubi kandi ihendutse. Ibi byose byiyongeraho kwishyura ukoresheje uburyo bwose burimo mobile money, visa card n’ ubundi bwose bukubuza kwiriranwa amafaranga akuvuna imifuka.

Fantastic iherereye ku muhanda wa kaburimbo uva kwa Rubangura ujya City Plazza ni aho umuhanda ujya ku isoko utandukanira n’ ujya kuri T2000. Ni ahateganye na ya nyubako isumba izindi. Wanabahamagara kuri telefoni yabo itishyurwa ari yo 1314.

Ubwanditsi

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X