Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Inkuru zamamaza >> 

Fantastic ibahishiye ikirori cy’ akataraboneka na Holy Jah Doves Band

Nk’ uko ibisanganywe iteka Fantastic Restaurant yabateguriye ikirori ku bufatanye na Holy Jah Doves Band; aho ku itariki ya 02 Mata 2015 bizaba ari ibicika guhera saa mbili z’ umugoroba kandi kwinjira ari ubuntu.

Iki gitaramo kizaba cyegereza iminsi mikuru ya Pasika kikaba cyarateguwe mu rwego rwo gukomeza ibitaramo byo gushimisha abakiliya bayo; ibi bikaba biza byiyongera kuri serivise zidasanzwe Fantastic isanzwe igeza ku bakiliya bayo.

Iki gitaramo kikazaba ari igitaramo cya Live nk’ uko mumenyereye ibitaramo byo muri Fantastic ariko akarusho k’ iki ni uko kizaba kiganjemo umuziki wo mu njyana ya Reggae aho Holy Jah Dove Band izabataramira kugeza aho muzumva munaniwe mufata ibyo kunywa mwifuza. Abataramyi na bo ni ba ba DJ b’ intyoza bakina umuziki abantu batarambirwa bikazaba byiyongera ku binyobwa bitabarika biri ku biciro ntagereranywa bya Fantastic.


Services za Fantastic kandi zikomeje kurushaho kuba nziza kubera abakozi b’ inzobere mu guteka no kwakira abakiliya aho bategura indyo zisaga 100 buri munsi kandi muri fantastic nta joro nta manywa kuko buffet yahoo iboneka amasaha 24/24.

Ntimwibagirwe ko ya mipira n’ ibiganiro bikomeye by’ imikino tutibagiwe imipira yagucitse wongera kuyibona muri Fantastic kuko bakwereka imipira itandatu icyarimwe aho wareba shampiyona yo mu Bwongereza, Espagne, u Bufaransa, u Butaliyani n’ izindi.

Izindi services ziranga Fantastic zirimo Nyamachoma itabaho, abifuza ko babasangisha ibyo babateguriye mu rugo barabikora, bakira inama zinyuranye na Anniversaires, n’ ibindi.

Fantastic iherereye mu mujyi rwagati ku muhanda uva kwa Rubangura ujya City Plazza; wanabahamagara ku murongo w’ abakiliya utishyurwa babashyiriyeho ari wo 1314

Ubwanditsi

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X