Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Inkuru zamamaza >> Alain MUKU >> 

Umuhanzi Alain Muku mu rugamba rwo kuzamura abahanzi nyarwanda binyuze muri Hanga Higa

Nyuma yo kubona ko uko iminsi ihita ibihangano by’umwimerere nyarwanda bikendera kuko abahanzi bacu batabyitaho kandi ari kimwe mu bigize umuco wacu, twasanze igihe kigeze ngo buri mwaka mu Rwanda hose habeho guhanga no guhiga hagati y’abahanzi b’abanyarwanda duhereye ku bana bakiri bato kandi bafite impano. Umuhanzi nyarwanda Alain Mukurarinda akaba yarafashe iya mbere mu gufasha aba bahanzi kugaragaza impano bafite.

Ni ngombwa ko, abahanzi babuze uburyo bagaragaza impano bavukanye bahabwa amahirwe yo kwerekana ibyo bazi bityo, ibihangano nyarwanda ndetse n’abahanzi b’abanyarwanda bagasubirana ijabo n’ijambo amazi atarenga inkombe kuko :

 Ntibyumvikana ukuntu u Rwanda ruri muri bimwe mu bihugu by’afurika bifite indirimbo n’imbyino gakondo nyinshi zitandukanye kandi ziba iza mbere mu marushanwa gakondo ari nayo mpamvu, Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika wafashe icyemezo ko u Rwanda ruzajya rutegura Iserukiramuco ry’Imbyino Gakondo (FESPAD),

 Ntibyumvikana ukuntu by’umwihariko abahanzi bo mu bihugu duturanye ndetse n’abo muri afurika muri rusange, ubu batarama kw’isi yose kandi ntacyo baturusha ariko mu Rwanda, tukaba nta muhanzi w’umunyarwanda n’umwe utunzwe n’ibihangano bye ndetse nta muhanzi n’umwe w’umunyarwanda n’ibihangano bye barenga umutaru!

Ni muri urwo rwego twiyemeje gushyiraho irushanwa ry’abahanzi twise “HANGA HIGA” ribera mu gihugu hose rigasorezwa i Kigali rigamije gushaka abahanzi bashya bafite impano yapfukiranywe kubera kubura amikoro, bakamenyekanishwa bagatezwa imbere bahanga by’umwihariko ibihangano nyarwanda, bitabujije ko banahanga izindi njyana.

5. Intego ya “HANGA HIGA”

 Gusigasira no guteza imbere indirimbo n’imbyino nyarwanda zicurangishije ibicurangisho gakondo cyangwa se ibyo mu mahanga maze injyana yacu ya Kinyarwanda ikitabwaho by’umwihariko haba mu kuririmba, gucuranga no mu kubyina kuko niyo yonyine izatuma abahanzi bacu barenga imipaka.

JPEG - 62 kb
Umuhanzi Alai Muku abinyujije muri Hanga Higa arifuza ko nta mpano y’ umwana w’ umunyarwanda yapfukiranwa

 Gushaka abahanzi bafite impano mu bihangano nyarwanda ariko badafite ubushobozi bwo kuyigaragaza, bagakora ibihangano byabo bikamamazwa bakavamo abahanzi nyarwanda nyabo, bakora umuzika abanyarwanda bibonamo baniyumvamo kandi abo bahanzi bagatungwa n’ibihangano byabo.

Hari ingamba nyinshi Hanga Higa ifite mu rwego rwo kuzamura abahanzi nyarwanda izi ni zimwe muri zo izindi tuzakomeza kuzibagezaho mu nkuru yacu itaha.

Ubwanditsi

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X