Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Inkuru zamamaza >> 

Nile Grill Restaurant bagufitiye amafunguro yose wifuza, ateguranye ubuhanga n’isuku kandi ku giciro kiza

Uko igihugu kigenda gitera imbere ni ko serivisi zihabwa abaturarwanda ziyongera mu bwinshi no mu bwiza dore ko u Rwanda rwifuza kuzaba centre yo kwakira abagenda muri East Africa. Ibi Nile Grill Restaurant yabiteye imboni kare maze imenya ko abantu barutana ari yo mpamvu yabazaniye ibingana n’ ubushobozi bwanyu batibagiwe n’ ubushake.

Ndakuratira Nile Grill Restaurant kubera services zayo ziteye imbere n’ aho iherereye mu mujyi wa Kigali. Abafite imodoka zabo bwite bahagarara imbere yayo neza kuko umuhanda munini uva kuri Athenee ujya Simba uyinyura imbere.


Abadafite imodoka na bo haraboroheye kuko uviramo ahitwa kuri BK ukamanuka akagendo ka metero nkeya ukaba urahageze. Ibi byose ariko n’ ubwo ari byiza ntibingana no kuba wakwakirwa uko ureshya kose kuko Nile Grill Restaurant yabateganirije ahangana n’ uko umufuka wanyu umeze.

Nile Grill Restaurant ntirobanura ariko iha umuntu ibingana n’ umufuka we kuko amafaranga ntahoranwa; ushobora kuba uyafite uyu munsi ejo ntayo, ibyo barabimenya bakagushakira ibijyanye na byo. Ufite umushyitsi nta handi nakurangira hatari muri Nile Grill Restaurant.

JPEG - 140 kb
Inyota se yagukura he wageze muri Nile Grill?Ibiciro kandi biciye bugufi


Nile Grill Restaurant ifite abakozi b’ abahanga n’ ibikoresho bigezweho ikagira amafunguro y’ ubwoko bwose n’ ibinyobwa bitabarika ibisembuye n’ iby’ abarokore ndetse n’ abafite za regime barabategurira. Muyigane ibakorere ibyananiye abandi.

Ubwanditsi

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X