Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  news >> 

Gisagara: Uwitonze Jacqueline wahugujwe isambu asigaranye inzira imwe yo kwitabaza ubutabera

Nyuma yo kwanga imyanzuro y’akarere ku isarangaywa ry’isambu ye yari yaratijwe Nsengiyumva Ignace, Uwitonze Jacqueline wo mu karere ka Gisagara yagejeje ikibazo cye muri Komisiyo ishinzwe imibereho myiza y’abaturage , uburenganzira bwa Muntu n’ibibazo by’abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, umutwe wa SENA.

Iyi sambu yahoze ari iy’umurundi witwa Barihuta wari warahungiye mu Rwanda ayihabwa na Leta mu rwego rwo kumutuza kimwe n’izindi mpunzi zahungiraga mu Rwanda icyo gihe bikozwe n’icyahoze ari Komini Gikonko.

Kuba Jacqueline aburana iyi sambu nuko umwe mu bahungu ba Barihuta ariwe baje gushakana, nyuma uyu muryango ukaza guhungira mu Burundi; mu gihe mu Rwanda habaga Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuva icyo gihe nibwo Nsengiyumva Ignace na we wari uhungutse kandi adafite aho kuba yatijwe iyi sambu n’akarere ka Gisagara.

Mu gusobanura iki kibazo, ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara bwabwiye Komisiyo ya Sena ko Uwitonze akimara guhunguka yasanze uwatijwe iyi sambu akiyirimo ariko akifuza kuyisubirana yose. Ubuyobozi buza gusanga ntaho bwakwerekeza Nsengiyumva Ignace bwanzura ko ahabwa agace ko guturamo ndetse n’intanzi z’urugo ariko na we yanga iki cyemezo kuko yifuzaga ko bagabana bakaringaniza.

PNG - 670.2 kb
Bwana Leandre Karekezi, Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara

Iki cyifuzo cya Nsengiyumva cyaje kubahirizwa kuko Komisiyo yari yashyizweho n’akarere muri 2012 ngo ikore isaranganya rya kabiri yemeje ko aba bombi bagabana bakanganya, ibintu Nsengiyumva yashimye agahita aboneraho no kwiyandikishaho ubwo butaka bidatinze.

Uwitonze Jacqueline utarishimiye iyi mikirize we ntiyahise yiyandikisha ku butaka bwe bushya, ahubwo yahise yihutira kugeza ikibazo cye muri Sena, muri Komisiyo ishinzwe gukurikirana ibibazo by’abaturage.

Nyuma yo kugezwaho iki kibazo nk’uko iyi nkuru dukesha Radio10 ikomeza ivuga, komisiyo ya Sena yasabye akarere kuyiha inyandiko zigaragaza ko Nsengiyumva Ignace yahawe igice cy’iyi sambu n’uburyo isaranganywa ryakozwe kugirango izabone aho ihera ijya kugikemura, nk’uko bigarukwaho na Perezida wa Komisiyo ishinzwe imibereho myiza y’abaturage , uburenganzira bwa Muntu n’ibibazo by’abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko; Senateri Bishagara Kagoyire Therese.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Karekezi Leandre we avuga ko uburyo ikibazo cyari cyakemuwemo mbere na komisiyo y’akarere ke aribwo bukwiye n’ubwo cyagejejwe imbere ya Sena ishinzwe ibibazo by’abaturage.

Karekezi Leandre wabwiye itangazamakuru ko Abanyarwanda bakwiye kuba basaranganya nk’abaturage bakwiye guturana mu mahoro, we n’iyi komisiyo ya Sena bagihurizaho bakemeza ko utazanyurwa n’imikirize ya komisiyo ya Sena azitabaza Ubutabera.

Norbert Mudahemuka – imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X