Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  news >> 

Rwandair yahagaritse ingendo zayo mu Burundi.

Ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, Ikompanyi y’indege itwara abantu n’ibintu Rwandair, kuri uyu wakane yatangaje ko ihagaritse ingendo zayo yakoreraga mu Burundi.

Iri tangazo riragira riti “ Bitewe n’impamvu z’umutekano mucye uri mu Burundi, ingendo zacu zerekeza I Bujumbura zahagaritswe kugeza igihe tuzongerera kubamenyesha. Murakoze ku mikoranire yanyu myiza.”

Ibi Kompanyi Rwandair ibitangaje nyuma y’uko ejo kuwa gatatu hamenyekanye ko General Major Godefroid afunze ikibuga cy’indege n’imipaka nyuma yo gufata ubutegetsi.

Norbert Mudahemuka - imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X