Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  news >> 

Agathon Rwasa aratakambira EAC kohereza ingabo mu Burundi amazi atararenga inkombe

Agathon Rwasa, umwe mu bari ku isonga mu batavugwa rumwe na leta ya Bujumbura arasaba akomeje ibihugu byo mu karere kohereza ingabo zishinzwe gutabara aho rukomeye ( East African standby force) muri iki gihugu ni mu gihe agaragaza impungenge ko mu bihe byo kwiyamamaza ubwicanyi bushobora kwiyongera.Rwasa aravuga ibi mu gihe aherutse kwikura mu bagomba guhangana na Perezida Nkurunziza avuga ko ntakizere afite cy’uko amatora azaba.Abigaragambya nabo bavuga ko bazarekera ari uko Nkurunziza aretse ibyo kwiyamamaza.

Agathon Rwasa yatangaje ibi nyuma y’inama y’abakuru b’ibihugu bigize EAC yabaye mu mpera z’icyumweru gishize aho basabye ko amatora yigizwa inyuma ho ibyumweru 6 ibintu bitakiriwe neza na bamwe mu Barundi bari biteze umwanzuro urenze uwo.

Kimwe n’abandi Barundi badashyigikiye manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza Agathon Rwasa ntiyatinze kugaragaza ko atishimiye umwanzuro wafashwe na EAC ahubwo arasaba ko akarere kohereza ingabo zo kurinda abaturage bari mu kaga.

JPEG - 31.8 kb
Agathon Rwasa

Yagize ati’’Twababajwe cyane kubona iriya nama itaragaragaje uruhande iherereyemo ku kibazo cya manda ya gatatu ya Nkurunziza, birashoboka ko byatewe n’uko Perezida Nkurunziza atari ahari ,gusa turasaba akarere k’Afurika y’Iburasirazuba kohereza umutwe w’ingabo zishinzwe gutabara kugira ngo zicunge umutekano mu gihe cyo kwiyamamaza.’’

Agathon Rwasa uturuka muri FNL ishyaka riri mu myanya y’imbere mu mitwe ya politike itavuga rumwe na leta ya Nkurunziza akomeza avuga ko asaba Leta y’u Burundi ndetse n’imiryango mpuzamahanga gukora ibishoboka bakabambura intwaro urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi CNDD/FDD ruzwi nk’ Imbonerakure.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) byo bivuga ko abatavuga rumwe na Leta ya Nkurunziza bavuga ko imyigaragambyo yamagana manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza izahagarara ari uko atangaje ku mugaragaro ko ahagaritse ibikorwa byo kwiyamamaza.

Tite Dusabirema Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X