Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Inkuru zamamaza >> 

Munyarwanda,niba ushaka kumenya uburenganzira bwawe biciye mu mategeko gana Cabinet y’Abavoka Zenith Law Firm

Nyuma yo kubona ko bitari bicyorohera abakenera gukoresha amategeko, kuyabona, akubiye hamwe Cabinet y’Abavoka ZENITH LAW FIRM imaze igihe igize igitekerezo cyo gukora ibyegeranyo bishya by’amategeko y’u Rwanda kandi ajyanye n’igihe.

Ibyo byegeranyo by’amategeko bikaba byarakozwe nyuma yaho byari bimaze kugaragara ko ibyaherukaga gukorwa byari bisigayemo amategeko atagikoreshwa (kubera ko yasimbuwe n’ayandi mashya cyangwa akaba yaravuguruwe). Ibitabo byaherukaga byahurizaga hamwe amategeko, ni ibyakozwe mu 1995 (ku mategeko yariho mbere y’Ukuboza 1994) ndetse n’ibindi byakozwe muri 1998 byari byibanze ku mategeko yakoreshwaga kenshi mu Rwanda. Birumvikana ko nyuma y’icyo gihe, hagiyeho amategeko menshi mashya, ndetse ayandi aravugururwa, ahuzwa n’ibihe.

Kubona inyandiko y’itegeko iri n’iri, byari bisigaye ari ingorabahizi. Kandi n’iyo iyo nyandiko yaboneka, hakaba nta cyizere cy’uko iryo tegeko ritakuweho cyangwa ngo rivugururwe, mu ngingo zaryo nyinshi cyangwa nkeya, tutibagiwe ko no gusomera hamwe inyandiko ebyiri cyangwa eshatu zitandukanye, atari ibintu byorohera buri wese.

PNG - 424.4 kb
Ibitabo by’amategeko bitangwa na Zenith Law Firm biri mu ndimi 3

Byongeye kandi, Urwunge rw’Amategeko rwo mu w’1995 rwari rukoze mu rurimi rw’igifaransa gusa.Cabinet y’Abavoka ZENITH LAW FIRM yasanze ari ngombwa gukora ibyegeranyo by’amategeko mu ndimi eshatu zemewe mu butegetsi mu Rwanda ari zo Ikinyarwanda,Icyongereza n’Igifaransa mu guha amahirwe angana abazabyifashisha bose.

Aho ZENITH LAW FIRM isanze bikenewe ko itegeko iri n’iri cyangwa ingingo yaryo iyi n’iyi biherekezwa n’ibisobanuro, igerageza kubikora, mu rwego rwo gufasha abazakoresha ibyegeranyo by’amategeko.

ZENITH LAW FIRM irashishikariza abaturarwanda bose kugira amatsiko bagasoma ndetse bakavanamo inyungu yo kumenya amategeko abarengera n’uburenganzira bwabo. Izo nyungu zireba n’abari hanze y’u Rwanda bifuza gushora imari yabo mu Rwanda, kuhatemberera no kugirana n’u Rwanda ubucuti n’umubano.

Aho wakura ibitabo by’amategeko bibumbiye hamwe:

Ku biro bya Zenith Law Firm bihereye mu nzu nini y’umuhondo iri hafi ya Bus Station izwi ku izina ryo kwa Mironko na Engen Petrol station, i Gikondo, ku muhanda uva mu Mujyi wa Kigali werekeza ahazwi ku izina rya RWANDEX.

Ku Biro bikuru by’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda (Rwanda Bar Association) biherereye Kicukiro hafi ya BRALIRWA (hateganye na COVIBAR)

Muri Magasin DELISOL (ex SMC) i Gikondo

Kuri KARISIMBI HOTEL iri mu mujyi wa Kigali ahitwa mu Kiyovu

Kubindi bisobanuro wakwandikira ZENITH LAW FIRM kuri info@zenithlawfirm.com cyangwa ugasura urubuga rwa interineti www.zenithlawfirm.com

Ubwanditsi

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X