Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Inkuru zamamaza >> 

Enjoy Restaurant yashyiriyeho abayigana promotion ku mafunguro n’icyo kunywa

Nyuma y’igihe gito tubagejejeho serivisi za restaurant nshya yitwa Enjoy Restaurant iherereye ibumoso mu rubavu rw’isoko rya Nyarugenge itandukanye n’izindi wari uzi muri uyu mujyi, ubu noneho babashyiriyeho Promotion idasanzwe aho uyigana wese yongezwa ikinyobwa cyangwa isosi y’isambaza.


Nyuma y’izina ryiza “Enjoy Restaurant” n’amafunguro meza kandi atandukanye arimo nk’aho wakoresha ubugali n’isambaza, ifi, urukwafu, indyo za Kinyarwanda na za burusheti ziryoshye kandi ku giciro gihendutse , ubu ho babazaniye Promotion ku muntu wese ubagana kuko nyuma yo kurya, mu ijwi ry’abakobwa beza babaza niba ushaka ka maseduwani cyangwa agasosi k’isambaza.



Agashya rero ni uko mu rwego rwo kubagezaho Serivisi nziza ubu bagufasha gutegura ubukwe, n’ibirori bitandukanye kandi bakagusanga aho utuye hose. Akarusho ubu batangije gahunda yo kugezaho buri wese amafunguro yibereye mu kazi adashaka kwirirwa yicwa n’izuba ngo arajya kurya, icyo usabwa ni ukubibamenyesha gusa maze mu kanya nk’ako guhumbya amafunguro meza bakayakugezaho.



Kuhamenya biroroshye kuko iyo ugeze ku isoko rya Nyarugenge umanukira ibumoso mu rubavu bw’isoko wahindukira ibumoso bwawe hari inzu ifite amarangi y’umweru n’icyatsi kibisi yanditseho Enjoy Restaurant. Ni Karibu!

Imirasire ubwanditsi

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X