Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Inkuru zamamaza >> 

Wifuza gusohoka ukakirwa neza, ukidagadura icyo wifuza cyose kikakugeraho byihuse? Gana H-Zone kwa Mironko bakora iminsi 7/7

Niba wumva wifuza kuruhuka mu mutwe widagadura unifata neza ntacyo uri bubure, nagiraga ngo nkurangire muri H-Zone I Gikondo ahazwi nko kwa Mironko hagati y’umuhanda ukomeza ugana Nyenyeri ndetse n’ugana ahazwi nka SEGEEM kuko bakora amasaha 24/24, iminsi 7/7.

JPEG - 145.6 kb
Iyi ni comptoir y’imbere mu nzu

Muri H-Zone ni ahantu heza ushobora gusanga icyo wifuza cyose cyaba icyo kurya, aho ubasha kubona inkoko cyangwa ifi byokejwe n’abantu babyigiye kandi ku biciro utabona ahandi, cyangwa ibinyobwa by’ubwoko butandukanye bitewe n’icyo ukunda cyangwa ubushobozi bwawe.

JPEG - 136.4 kb
Aha ni ahantu wakwicara wumva ushaka kuganira mu mutuzo

Kuri iki cyo kunywa twababwira ko buri wa kane na buri wa gatandatu abakobwa bakorerwa cocktail y’agahebuzo ibafasha kumererwa neza.

Si ibyo gusa kuko mu bijyanye n’imyidagaduro H-Zone yaje ije kandi izi icyo abayigana bakeneye n’ikibashimisha kikabafasha kuruhuka imirimo baba bamazemo iminsi mu byishimo nta rungu ari nako babasha no gusabana na bagenzi babo bakungurana ibitekerezo.

JPEG - 131.1 kb
Aha ni ahandi twakwita VIP mwicara mwumva mushaka kuganira nta kibasakuriza

Dore uko gahunda z’imyidagaduro ziba zimeze muri H-Zone

  • Buri munsi guhera kuwa Mbere kugeza ku Cyumweru baba babafitiye karaoke y’Abagande.
  • Buri wa Gatandatu kandi umuhanzi Makanyaga Abdul aba ahabaye mu ndirimbo za karahanyuze, izi bita igisope
  • Buri munsi kandi haba hari n’umwanya w’imbyino gakondo ku bantu bakunda umuco
  • Mu masaha akuze gato kandi buri munsi habaho umwanya wo kubyina kuri buri wese ubyifuza (Night Club)

Ntago ari ibi gusa kandi kuko tutabura kubabwira ko rimwe na rimwe babazanira abahanzi bamaze kubaka izina mu Rwanda bagataramira abakunda gusohokera muri H-Zone, Abahanzi nka Urban Boyz, Jay Polly, Active, Naason n’abandi bamaze guca ku rubyiniro rwa H-Zone bagashimisha abantu.

JPEG - 130.4 kb
Aha ni mu gikari cya H-Zone naho ushobora kwicara ukifata neza nta kibazo


Muri H-Zone umukiriya ni umwami!

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X