Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amateka n’umuco >> 

Gakenke:Iriba rya Nyirarucyaba mushiki w’uwahoze ari umwami w’u Rwanda Gihanga Ngomijana ryatangiye gukama

Iriba rya Nyirarucyaba bivugwa ko ari mushiki w’uwahoze ari umwami w’uRwanda Gihanga Ngomijana riherereye ku musozi wa Kabuye riri mu marembere kuko hagiye hakama kuburyo nta kimenyetso cyerekana ko higeze kuba iriba uretse kubyumva bivugwa mu mateka


Umusozi wa Kabuye uherereye mu Karere ka Gakenke ufite uburebure bwa metero 2647 ukaba uhuriweho n’imirenge ya Karambo, Nemba na Kamubuga , ubitse amateka menshi kuko uretse iriba rya Nyirarucyaba hari n’ubuvumo usanga n’amabuye yabwo arimo umunyu wa Gikukuri abahatuye bakavuga ko hitwaga mu ijuru ry’umwami kuburyo hasurwa n’abatari bake harimo n’abanyamahanga.

Uyu musaza asobanura nubwo ahahoze iriba rya Nyirarucyaba ndetse niry’umwami harahindutse ngo mu buvumo ntacyahindutse kuko n’umunyu wa Gikukuri wahavumbuwe mu myaka ya 1964-65 nuhagiye uyu munsi awuhasanga.

Alfred Murindahabi ashinzwe kurinda ishyamba rya leta riri ku musozi wa Kabuye kugice cya Kamubuga, avuga ko yavukiye kuri uyu musozi agakura ahabona iriba rya Nyirarucyaba ariko nubwo bigaragara ko ryakamye ngo iyo imvura irihafi kugwa amazi araboneka.

Ati “ririya riba twaravutse dusanga rirahari noneho imvura yasa nkiri guhinda amazi gagatutumba nyuma y’iminsi 2 imvura igahita igwa akazamuka iriba rikuzura”.

Murindahabi avuga ko ubwoko bw’abacyaba bwahaterekereraga hamwe n’imihango yo kubandwa yahakoreragwa bishobora kuba byarabaye intandaro y’izina iriba rya Nyirarucyaba.

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Odette Uwitonze asobanura ko mw’igenamigambi ry’akarere bafite guhanda yo kuzahatunganya kugirango hazabe ahantu nyaburanga heza kandi hasurwa abantu bakahatemberera bareba ibyiza nyaburanga

Hazabanza igikorwa cyo gutunganya imihanda yerekeza kuri uyu musozi wa Kabuye, gusa ngo igikorwa kikazatwara amafaranga asaga miriyoni 300.

Uwitonze ati “ibyibanze cyane nukubanza gutunganya utyo duhanda, aki Nemba ko baragatangiye bakageze kure ariko noneho utyo duhanda tundi 2 byadusaba nka miriyoni 400 kugirango dutunganwe naho kubuvumo nahahandi kumariba uko ari 2 inyigo ntirarangira ariko uko aba engineer babibaraga bavugaga ko miriyoni zigeze muri 600 zishobora kubitunganya”
Uretse abajya gusura ubuvumo n’iriba ku musozi wa Kabuye ngo abantu bakunda kujya kuhakorera amasengesho kuburyo bemeza ko icyo bahasabiye imana ibasubiza.

HABIMANA Abdou

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X