Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amateka n’umuco >> 

Adolf Hitler uvugwa mu ntambara ya kabiri y’Isi ngo yaba akiriho

Adolf Hitler wahoze ayobora igihugu cy’u Budage bikaza kuvugwa ko yapfuye mu myaka y’1945 mu gihe cy’intambara ya kabiri y’isi,yaba ari muzima atarapfuye ahubwo yarahungiye muri Amerika y’amajyepfo nkuko uwahoze mu kigo cy’ubutasi cya Leta zunze Ubumwe za Amerika CIA Bob Baer yabitangarije Yahoo.


Bob Baer wahoze ari inararibonye mu guta muri yombi muri CIA yagize ati:”Adolf Hitler ntiyiyahuye mu mwaka w’1945 nkuko byatangajwe mu buryo bwemewe n’amategeko,ahubwo uyu munyagitugu w’Abanazi yari yarateguye ikinamico y’uko urupfu rwe ruzatangazwa kugirango mu gihe cyose yaba ahunze hatazagira umukurikirana.

Hashize imyaka myinshi benshi bahakana itangazo ryatangajwe ku wa 30 Mata 1945 ryavugaga ko Adolf Hitler yiyahuye.Uyu munsi mbere yuko ingabo za Hitler zikwira imishwaro zijya mu bwihisho, byavuzwe ko Hitler n’umugore we bapfuye bijugunye muri Acide.

Kuri ubu aya makuru yakwirakwijwe mu bitabo by’amateka yanyomojwe n’uyu mugabo wahoze ari kabuhariwe mu guta muri yombi abanyabyaha mu kigo gishizwe ubutasi cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika CIA Bob Baer.

Avuga ko ikinamico yo gutangaza urupfu rwa Hitler yari yarateguwe hanyuma mbere y’uko Hitler ahungishirizwa muri Espagne n’igisirikare kirwanira mu mazi aho yaje kuvanwa yerekeza mu gihugu cya Argentine ari naho bivugwa ko ari naho ari magingo aya.

Bob Baer akomeza avuga ko iyo urebye mu bitabo bivuga amateka bigaragaza ko Hitler yiyahuye igihe yari mu bwihisho ariko iyo ubisesenguye neza ubona nta kimenyetso na kimwe gifatika gihamya ko ibi ari uko byagenze. Kuri we ,uretse impapuro zikubiye mo amakuru y’iki kinyoma zahishwe n’ikipe ye,zishyizwe ahagaragara nazo ntizasobanura neza urupfu rw’uyu munyagitugu.

Ku rundi ruhande, FBI nayo ntiriyumvisha neza uburyo Hitler yaba yariyahuye kuko igisirikare cy’Abanyamerika cyari mu Budage nticyabashije kubona umurambo wa Hitler kandi ntikigeze kigaragaza n’ibimenyetso simusiga byerekana ko Hitler yaba yapfuye.

Hitler ari muri Bresil

Mu mwaka wa 2014,umwe mu bakoraga thèse(teze) ya Doctorat wo mu gihugu cya Bresil yaje kwemeza ko yabonye Hitler mu gihugu cya Bresil afite imyirondoro y’umuzungu, gusa we avuga ko yabonye ahanditse ngo , (Adolph Leipzig, mort en 1984 à l’âge de 95 ans),bivuze ngo:”Adolph Leipzig yapfuye mu mwaka w’1984 afite imyaka 95.

Nanone kandi mu minsi ishize hari umugabo wo mu gihugu cy’u Bugeleki uheruka gutangaza ko Hitler atiyahuye ahubwo yahunze igihugu cy’u Budage yerekeza mu majyepfo y’Amerika.Ibi uyu mugabo yabitangaje mu cyegeranyo yakoze agifashijwemo n’abahoze mu butegetsi bw’Abanazi.

Byakunze kuvugwa ko igitabo cy’uyu mugabo kiswe “Mein Kampf” gikubiyemo ingengabitekerezo y’Abanazi gishobora kuba cyasubirwamo muri uyu mwaka wa 2016.

HABIMANA Abdou

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 3/08/2017 saa 10:16

Knbidasobanutse Neza
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X