Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Inkuru zamamaza >> 

Mu minsi itarenze 10 Promotion iraba igeze ku musozo muri KONKA

Bisanzwe bizwi ko Konka igira ibikoresho bigezweho kandi bihendutse ugereranyije n’ahandi, ariko noneho by’umwihariko kuva muri Nzeri 2015 ubuyobozi bwa Konka bukomeje kwishimana n’abakiriya bayo n’ababagana kuko babashyiriyeho promotion ku bikoresho bya Konka kugeza aho bimwe mu bikoresho byabo bigabanuka kugera kuri 50% ibindi bigabanuka kugera kuri 40%.

Kuri ubu rero nkuko iyi yari iminsi y’inyongera ku bantu batabashije kugira amahirwe yo kujya kwihahira baramenyeshwa ko ritararenga kuko iyi promotion ikomeje ikazarangirana n’uku kwezi kwa Mutarama nako kubura iminsi micye ngo kurangire.

None rero wowe utarabasha kwihahira ushobora kudusanga mu maduka ya Konka hirya no hino ukahasanga ibikoresho nka za Fridge Guard na TV Guard, imashini zimesa imyenda (Iz’ibiro 8 n’iz’ibiro 12), ibyuma byo muri saloon byumutsa imisatsi bita Hair Drier, Utwuma tubasha kugutekera umuceri utavunitse bita Rice Cooker, Laptops nziza,za telephone z’ubwenge (Smart Phones), ibyuma bitanga ubushyuhe cyangwa ubukonje bizwi nka Air Conditions, za Kettles, za cuisinieres zijyanye n’igihe, utwuma tw’amazi tuzwi nka Water Dispenserna za kizimyamwoto. Ibi bikoresho byose bikaba bikoranye ikoranabuhanga rituma bikoresha umuriro mucye ushoboka .


Ibi bikoresho usanga ari ibikoresho bigezweho, byizewe, biramba kandi bidatwara umuriro mwinshi.

Ibiciro byagabanyijwe kugera kuri 40% cyane cyane kuri za televiziyo za flat nka Konka Smart Led TV 55inches, Smart Led TV 47inches, Smart Led TV 42 inches na Smart Led TV 65 inches.

Telephone z’ubwenge bita Smart Phones, ni zimwe mu bikoresho byagabanyirijwe ibiciro ku kigero cya 50%, aho uhereye ku mafaranga 30,000 utaburamo telephone ikubereye bitewe nuko wifite.

Konka smart phone K3 ushobora kuyigurira ku 115,000 Frw, Konka smart phone L823 ku 93,000Frw, na Konka smart phone V713 ku 610,000 Frw. Izi telephone ubusanzwe zikaba zikosha ku bazi ubushobozi bwazo.

Ushobora kandi kuhasanga telephone zidatinya amazi ushobora no kwitabira mu mvura y’amahindu ntigire ikibazo. Iyi wayibona ku mafaranga 180,000 gusa mu gihe ubusanzwe itajya munsi y’amafaranga 230,000.

Ibikoresho byose uguze muri Konka kandi uhabwa garanti y’amezi 14, mwaba mwishyize hamwe mufite aho mubarizwa hazwi mukaba mwahabwa ibikoresho mukeneye mukajya mwishyura gahoro gahoro.


Amaduka ya KONKA ushobora kuyasanga mu mujyi wa Kigali rwagati hafi ya Banki ya KCB ku muhanda ugana ku bitaro bikuru bya Kaminuza (CHUK.), ushobora kandi no kuyasanga muri T2000 nshya aho bafite amaduka abiri rimwe riri ku marembo ya T 2000 ku muhanda ugana muri gare, ndetse n’irindi riri ku muhanda ugana kuri Sulfo.

Wifuje ibindi bisobanuro birambuye ushobora guhamagara kuri nimero ya telefoni 0788547212 ukarushaho gusobanukirwa byinshi kuri iri gabanuka ry’ibiciro.
Ntuzacikwe n’iri gabanuka kuko nirirangira ibiciro bizasubira uko byari bimeze.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X