Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  news >> 

Tunisia: Nta wari wemerewe gusohoka mu nzu kubera imyigaragambyo

Tunisia abantu bakomeje kwigaragambya kubera ikibazo cy’ubushomeri bukabije mu rubyiruko byatumye iri joro nta wemrerwa kujya hanze.


Inzego z’umutekano muri icyo gihugu zategetseko nta muntu ugomba gusohoka hanze muri iri joro ryo kuwa gatanu rishyira kuwa gatandatu kuko ashobora kuhasiga ubuzima kubera abigaragambya bakajije umurego.

Abigaragambiriza ubushomeri bukabije mu rubyiruko bahereye mu gace kitwa Kasserine baza gukwira imijyi yose yo muri icyo gihugu.

Polisi yakomeje ivugako uretse abantu bakora akazi k’ijoro ndetse n’abarwayi bakeneye ubufasha bw’ibanze ko nta wundi wemerewe kujya mu muhanda.

Ibi bije nyuma y’uko Perezida wa Tunisia bwana Beji Caid Essebsi kuri uyu wa kane yari yasezeranyije abaturage be ko hari imirimo mishya isaga 6000 igomba gutangwa mu mujyi ndetse anavugako hagiye gukorwa iperereza ryimbitse ku bayobozi bivugwako barya ruswa mu itangwa ry’akjazi

Ubu muri icyo gihugu 1/3 ni abashomeri mu gihe 62% ari urubyiruko rwarangije kaminuza ariko bakaba nta kazi bagira.

Nkuko BBC dukesha iyi nkuru ikomeza ibitangaza, ivugako ubushomeri bwakajije umurego nyuma yaho Perezida Zine al-Abidine Ben akuwe ku butegetsi muri 2011.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X