Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Inkuru zamamaza >> 

Hehe n’inzara ngo amikoro ufite ntahagije gana Restaurant& Bar la Carotte ugenerwe ifunguro rijyanye n’umufuka wawe

Mu gihe usanga ahenshi mu mujyi wa Kigali ibiribwa n’ibinyobwa bihenze dore ko n’igikombe cy’amata cyiba gikosha rimwe na rimwe bikaviramo bamwe kwizirika umukanda ntibagire icyo bakoza ku munwa bagahitamo kugifata batashye, Restaurant& Bara la Carotte iherereye munsi y’umujyi gato hafi ya Hotel Impala , ibafitiye ibiciro bibereye buri wese uyigana n’uko yifite.

Akarusho muri Restaurant& Bar la Carotte iyo uhageze wakirwa neza aka wa mugani ngo umukiriya ni umwami, ugahabwa serivise zijyanye na restaurant wifuza kandi mu buryo bwihuse nta kwicara ngo utegereze ibyo watumye kugeza ubwo urambirwa.
Muri iyi restaurant uhasanga indyo zitandukanye zirimo iza Kinyarwanda n’izakizungu kandi nziza ariko noneho ubugali n’inyama byaho byo sinzi icyo nabikubwiraho keretse uhigereye.

Urahasanga amafunguro atandukanye


Uti ese Serivice zihatangirwa n’izihe
Hagere mu gitondo mbere y’imirimo yose hanyuma bakwakirize breakfast ubwoko bwose zihuse,hanyarukire kandi mugihe cyo gufata mafunguro ya saa sita bakwakire neza wataye urusaku n’akajagari byo mu mujyi mbese wiyumvira amahumbezi.


Restaurant& Bar la Carotte uhageze ku mugoroba barakwakiriza ubwoko bwose bw’ibinyobwa ndetse wisabire kocyerezwa,urukwavu,ifi,inkoko n’isambaza zidakunze kugaragara ku ndyo z’abatuye Kigali.

Witangwa hagenderere buri week end bagufashe kugubwa neza na promotion z’akataraboneka.

Restaurant& Bara la Carotte itandukanye n’izindi ziri muri uyu mujyi ku isuku,kwakirizwa yombi ndetse n’amafunguro atekanye ubuhanga.

Bronze

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X