Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amateka n’umuco >> 

“Aho Karago usize akabando kawe”Umugani baciriye Ruharamanzi bamusanganye n’umugore w’abandi

Uyu mugani bawuca iyo bacira umuntu amarenga banga kumumwaza ku cyo yirengage nibwo bamubwirira mu kinyabupfura, bati «Aho ga karago usize akabando kawe !»


Wakomotse ku magambo Bushaku w’i Bwishaza (Kibuye) yabwiye Ruhararamanzi w’i Buberuka (Byumba), amufatanye n’umugore we mu buriri abaguye gitumo; nuko babuze uko babicika nyamugore ashyira mucuti we mu karago aramusohokana; ariko akabando yaje yitwaje gasigara mu nzu; byabaye ahagana mu mwaka w’i 1900.

Abo bagabo bombi Bushaku na Ruhararamanzi baruzuraga bikabije kandi bombi bakamenya gusetsa. Bari mu mutwe w’ingabo za Rwabugili zitwa Ingangurarugo.
Bukeye Ruhararamanzi akungikana n’umugore wa Bushaku; akajya amwoherereza intashyo rwihishwa. Rimwe rero Ruhararamanzi agenderera Bushaku; agezeyo asanga adahari ariko yagiye bugufi.

Yiganirira n’umugore we, bigeza aho amusaba ko baryamana. Muka Bushaku aranga; ariko bitewe n’uko azi ko umugabo atagannye kure. Aramusezeranya, ati «Uzaze umaze kabiri hari aho azaba yazindukiye ha kure».

Ruhararamanzi arataha. Asiga atumye uwo mugore ngo amubwirire umugabo ko yaje ntahamusange. Nimugoroba Bushaku aratunguka; umugore amubwira ko Ruhararamanzi yaje ntahamusange; ariko ntiyamuhingukiriza ko akagaruka nyuma y’iminsi ibiri, kugira ngo Bushaku atazagungira akaguma aho isezerano rigapfa.

Ya minsi ishize, Ruhararamanzi araza; asanga Bushaku yazindutse koko; ariko ubwo yageze mu nzira ararwara yanga kuzindukana indwara, arakimirana agaruka iwe.

Hagati aho Ruhararamanzi aganira n’umugore. Bimaze akanya baheza abari aho bajya kuryama. Haciyeho akanya abari ku irembo babona Bushaku aramuje agarutse. Umugaragu w’umugore we abonye ko aza gusanga Ruhararamanzi aryamye, yikanyira mu rugo ,ahagarara mu muryango,aburira nyirabuja ko umugabo aje.

Muka Bushaku abwira Ruhararamanzi ati “Igumire aha ku buriri ndamurindagiza ninsohoka ngutware mu karago dore ko kera nta mugore wo mu bakomeye wasohokaga atitwikiriye akarago”.
Nuko Bushaku araza asuhuza umugore amubwira n’uko yageze mu nzira akananirwa akagaruka. Umugore amuha inzoga baraganira;ariko akamurindagiza. Naho Bushaku akaba yakebutse akabando iruhande rwe arakiyegereza asanga ari aka Ruhararamanzi,arenzaho arabyihorera.

Bigeza aho muka Bushaku nawe agana haruguru ashyira Ruhararamanzi mu karago ,bajyamo bombi aramusohokana. Bushaku nawe kugira ngo amenyeshe Ruhararamanzi ko yamumenye dore ko bombi basetsaga cyane yivugisha mu marenga ati “ Aho ga karago wagenda wagira usize akabando kawe!”. Ni nkaho yamubwiye ati “erega naka wisiga ikikuranga nakumenye!”.
Ruhararamanzi abyumvise aratwarwa akubita igitwenge. Bushaku nawe biba uko. Ruhararamanzi ava mu karago bararamukanya,baricara banywa inzoga babihindura ibitwenge;naho umugore aho ari aradagadwa.

Ariko Bushaku ntiyabyitaho asa n’ubizimanganya kuko yari inshuti ikomeye ya Ruhararamanzi. Kuva ubwo rero,baba babonye umuntu ushaka kwigira nyoninyinshi nyamara ibye byamenyekanye,bakamubwira mu marenga banga kumumwaza bati “Aho karago usize akabando kawe!” Gusiga akabando “ Gusiga ikikuranga”

Bronze

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X