Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amateka n’umuco >> 

Icyo Nelson Mandela yifurizaga abanyafrika

Nelson Mandela wabaye perezida wa Afrika y’epfo hari byinshi yakoze byamugize umwe mu ntwali za Afrika, benshi bamufata nk’icyitegererezo ku bayobozi ba Afrika, hari ibyo yifuzaga ko abayoboye Afrika bose bakora kugirango bagabanye ibibazo by’intambara n’inzara ziboneka kenshi kuri uyu mugabane.

JPEG - 65.3 kb
Nelson Mandela

Nelson Mandela ngo yifuzaga ko abayobozi ba Afrika baba ari abantu batinyuka guhangana n’ibibazo, bagaharanira amahoro y’umugabane wa Afrika, n’iterambere ry’abawutuye.

Amwe mu masomo yagiye atanga harimo inama ndetse n’ibitekerezo, yagize ati “ njye naterwa ubwoba n’igitero cy’intama 100 ziyobowe n’intare imwe kuruta intare 100 ziyobowe n’intama, abayobozi ba Afrika bose ibi babishyize mu mishinga yabo, Afrika yagira intambara nke n’inzara igashira hakaza umucyo n’uburumbuke”

Nelson Mandela ni umwe mu bayobozi bake Afrika yagize batigeze barangwa no kugundira ubutegetsi nk’uko bikunze gukorwa n’abayobozi batandukanye b’ibihugu bya Afrika. Ibi ahanini akaba aribyo abasesengura ibya politiki bavuga ko bizana intambara za hato na hato ndetse n’inzara bikunze kwibasira abatuye umugabane wa Afrika.

Ikindi uyu mugabo azwiho ni uko yaharaniye impinduramatwara mu gihugu cye cya Afrika y’epfo, aho yarwanyije ivangura rishingiye ku moko n’uruhu ryakorerwaga abirabura(apartheid) . Byamuviriyemo gufungwa imyaka 27, nyamara ntiyacitse intege kugeza ubwo icyo yaharaniye yakigezeho.

Yahoraga yifuza ko abayobozi b’umugabane w’Afrika bakora ibijyanyr n’ibyo abo bayobora bashaka. Ikigaragara ni uko abayobozi b’isi baramutse bakoze nkuko Mandela yakoze, izi yabamo amahoro nkuko abanyapolitiki bakunze kubivuga.

Francine Andrew Mukase

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X