Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amateka n’umuco >> 

Sobanukirwa igisigo Imana zitabeshye nyirazo kirarata intsinzi y’u Rwanda ku Burundi

Iki gisigo cyo mu bwoko bw’Ikobyo, cyahimbwe n’umusizi Bamenya, kirarata intsinzi y’u Rwanda ku Burundi, ubwo rwigaruriraga Rwagetana. Iyo nstinzi ngo niyo igaragaza ubutwari bw’umwami Mutara II Rwogera.


Imana zitabeshye nyirazo
I Banga-nyege rya Nyirambangira na Mbabazi
Bafite Maza.
Izabonye Ruhingo ngo yime izi ngoma,
05 Rubazi yamuroye kuzazimuraga.

Izo ni izo Rukoro yakumurikira,
I Rukubana-nguge kwa Rukanira na Rwimikore
Atakubeshye Nsoro ya Cyuguzwa-ngoma.
Nta mirase zirakagira mu kuzibaza,
10 So yarazibuje ziragushimye i Ngogoma
Harya ntizakugirira n’urukara,
Rukanda-mizo rwa Nzogera ya Nyirarubonde
Azikwereka Mutabazi.
Nta migambi zagiye, Mugambwa we Musabwa,
15 Wahawe Masasa ibanza guseka
Inzeru zitarakagira imikizi.
I Bukangisha-nzara bwa Kinywera-mbavu
Na Kinywera-nzarwe n’i Gitwaza-mbavu
Iwa Cyuhanya-nzira
20 Izabonye Muterezi, Mutarama wa Murahu,
Agaherezwa inkoni za Mugesera.
Izo ni izo Mabega yabaza Mabano amabara
Ya Mabaya ya Nyiramakuka,
Afite injishi mu minwe zawe
25 Ati : empore ga, ni ya Mpfizi ya Rubazi,
Yo guca amakeba ingoma : uramwitegereze.
Ziguhaye ibibanza, Rubanza-zinywa
Rwa Mbanje uburega ya Nyiramuhanyi,
By’ i Mushoza-mbere wa Mwuhizi.
30 Nta mahanga agicanira Gicambwa
Amacumu y’abacamba aracube
Nicariye inkoni.
Ukamenya ko zitabagirira imisigi,
Abami b’i Busingira-nkobe
35 Kwa Nkoni ya Rwenda-mishyo,
Imishyo yawe igumira ibyaro.
Zibeshya abandi, zikagaba iwanyu
Wahawe imbuto zazo,
Imihana ikaza kugusaba.
40 Ukamenya uko wahawe ubukuru bwazo,
Rukunga-muronko rwa Nkurikira ya Rukorera
Urazikukanye mu miryango,
Ngo uzakure abagukeba mu mwanya
Nyamaswa wa Misago Misasa irakuramutsa.
55 Zisukiranyije impundu
N’ibibanza zikuboneye,
Birorero ku iriba
Bya Ngozi ya Nyirabiraro,
Uce Ruvuzo imigisha i Bwiruka-nkobe.
60 Nkirirwa he, ugeze ubugingo ubucura inkumbi
Impunga ya Mujya-ku-ruzi
Ugeze i Terera ukabatesha imigabo.
Ikibariro ubaca ingoma ni iki
Rubanza-mpara yibutse kukubanza.
65 Ukamenya n’uko udatungwa urutoki
Rutetereza-mushi rwa Matabaro ya Rwibitare
Nyabatimbo uzira gusemburwa.
Uhagurutswa no kwivuna, Vuningoma
Inka uragiye zenderejwe
70 Ukazungura iminyago.
Harya yamenya ko arenga icyo azira Mugara,
I Mugamba wa Mugarura-bagenzi wa Mugora-nyana
Ntabwirwe umuziro ibanga.
Ntiyamenye ko azira urwimo rwa Nkuba ya Rumeza,
75 Akagenga Rushya, akazarya kabiri.
Azabwirwe n’ijeri rije mu matwi
Narose umukura ku izima,
Agakuka umaze kwivugira
I Musumba wa Kinyoni.
80 Ntugire ngo ni ay’inzozi
Nzihiro ya Mwizihirwa mu nzira ya Mweza-mbuga
Ni ukuri kuri ku ndagano ya Rubazi,
Ruboneza, mwivuge Rwogeza-shyamba
Uzaba wikijije n’ibyubi byinshi
85 Bica inteko i Mucubi,
Bazaba baca amaraso mu Kagera.
Tubaha akamo mu Karora ka Karemera
Nibashire ijabo nta mpuhwe,
Mpumuje wimye nta we uzampinyuza
90 Ibyaro urabiruta.

Habimana

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X