Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amateka n’umuco >> 

Byinshi utaruzi ku mujyi wa Lyon ahaherereye icyicaro cya Interpol ku Isi

International Criminal Police Organization ICPO mu cyongereza mu magambo ahinnye bakayita Interpol, umuryango mpuzamahanga uhuza imikorere y’abashinzwe umutekano ku isi no kubafasha gufatanya kurwanya ikibi atari mu gihugu kimwe ahubwo mu bihugu byose uyu muryango ugeramo.


Mu mwaka 1923 nibwo Interpol yashinzwe ihabwa iri zina mu mwaka 1956. Ikorera mu bihugu 190 hirya no hino ku isi, uyu muryango akaba ari uwa kabiri ukomeye mu guhuza ibihugu byinshi ku isi nyuma y’umuryango w’abibumye LONI.

Ibiro bikuru bya Interpol ku isi biri mu mujyi wa Lyon mu bufaransa. Lyon ni umujyi mukuru w’intara ya Rhone Alpes, imwe muri 27 zigize igihugu cy’ubufaransa.

Iyo witegereje neza ku ikarita ubona umujyi wa Lyon uherereye rwagati ugana mu burasirazuba y’ubufaransa akaba ari hagati ya Paris umurwa mukuru na Marseille umujyi wa kabiri mugari w’ubufaransa.

Lyon iri nko mu birometero 470 km mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Paris, ni nko mu birometero 320 km mu majyaruguru ya Marseille.

Lyon kandi iri mu birometero 160 km uvuye I Geneve mu busuwisi ukayisanga ku ntera y’ibirometero 280 km uturutse Turin mu butaliyani.

Ubuso bwa Lyon burutwa n’ubw’intara y’iburasirazuba mu Rwanda iri kuri km2 9,458 mu gihe Lyon iri kuri 6,018.62 km2.

Ibarura ry’abaturage ryakozwe muri 2012 ryasanze abanyalyon bangana na 491,268 bitereka Lyon ku mwanya wa 3 mu guturwa cyane mu bufaransa nyuma ya Paris na Marseille.

Gérard Collomb w’imyaka 68 y’amavuko niwe uyoboye umujyi wa Lyon.

Mu mateka mu mwaka wa 1572 umujyi wa Lyon wabaye umwe yakorewemo ubwicanyi bw’abaprotestanti bukozwe n’abakatolike ku munsi wiswe uwa Saint Barthelemy, mu ntambara ya kabiri y’isi ingabo z’abadage zari zifite ibirindiro bikomeye mu mujyi wa Lyon. Lyon yaje kubohorwa tariki 3 September 1944 n’ingabo z’abafaransa zo mu cyiciro cya mbere.

Mu mujyi wa Lyon ni ho hambere hakiniwe film mu mateka, iyi ni iyakozwe n’uwo twakwita papa wa filme Louis Lumiere wavumbuye uko wakurikiranya amafoto ukanatuma anyeganyega maze bikabyara icyo twe twita filme.

Mu bukungu Banki y’isi ivuga ko Lyon ari umujyi umwe mu ikomeye ku isi mu kuba uhasanga ibyicaro by’amabanki, inganda z’imiti n’ibigo by’ubushakashatsi. Uretse icyicaro cya Interpol, I Lyon niho icyicaro cya Televiziyo y’inyaburayi Euronews kiba. Umujyi wa Lyon kandi muri 2011 washyizwe ku mwanya wa 19 mu mijyi ihagaze neza ku isi mu bukungu. ubukerarugendo buri mu byinjiriza cyane umujyi wa Lyon.

Imwe mu migenzo y’abanyalyon ihuruza abanyamahanga ni nk’iminsi mikuru y’urumuri Fetes de Lumiere iba kuva tariki 06 kugeza tariki 9 z’ukwa 12 buri mwaka, aha baba bashimira umubyeyi Bikiramariya wabakijije ibyorezo mu myaka ya Kera, muri iyi minsi usanga mu madirishya yose hari bougies zicanye.

Abanyalyon benshi ni abakatolike b’abaromani.

Umukino w’umupira w’amaguru niwo ukunzwe cyane muri Lyon. Ikipe y’umupira w’amaguru yo muri Lyon yitwa Olympic Lyonnais imaze imyaka 116 ishinzwe, ikaba iri mu cyiciro cya mbere Ligue 1. iyi kipe yatwaye igikombe cya shampiyona y’ubufaransa inshuro 6 yikurukiranya ni kuva muri 2002-2007.

Bronze

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X