Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amateka n’umuco >> 

Umugani : Isega n’inzigo

Nkucire umugani nkubambuze umugani n’uzava ikantarange azasange ubukombe bwawo buziritse kumuganda w’inzu,harabaye ntihakabe,harapfuye ntihagapfe hapfuye imbwa n’imbeba havuka inka n’ingoma


Kera isega yinjiye mu nzu mu gicuku, igwa mu ngunguru irimo inzigo y’umukara. Mu gitondo nyir’iyo nzigo araza, ngo akubite amaso iyo sega akeka ko yapfuye, ayikuramo ayijugunya ahantu mu rubingo, isega yifatira iy’ishyamba.

Izindi nyamaswa zayibona zikayitangarira, ziti « ako kabara keza wagahahiye he?» Iti « ntimwahamenya. Ubu ndi umwami wanyu, ntabwo ndi isega nka mwe.»

Sibwo zitangiye kuyihakwaho! Biratinda, izo sega zisanga ifite imyifatirenk’iyazo. Zibijyamo impaka ziti « muri iri joro turayigenzura, turebe ko atari isega koko.»

Ijoro ririmbanyije, zirayishagara. Zirasakuza, zirataka cyane, ya yindi na yo yumvise urwo rusaku, iriyibagirwa na yo irasakuza. Isega zose ziyumvise, ziraseka, ziratembagara. Ziti « turakumenye rero ntukiri umwami wacu, uri isega nkatwe.»

Ikimwaro kirayica, ariko ntiyazihishurira aho yakuye iryo bara.

Habimana

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X