Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Nkore iki? >> 

Nimungire inama :Hari umugabo dukundana ariko abana banze ko mbana na we kandi arankuda, nanjye nkamukunda ( Soma Inkuru yose)

Mbanje kubasuhuza mwe abakunzi b’ikinyamakuru Imirasire.com .Niyise Mutimukeye ndagisha inama.

Dore uko ibintu bimeze ndi umumama,ndibana mfite imyaka 42,mfite abana biga muri secondaire.

Nyuma y’igihe kinini cyane ntagira umugabo,hari uwo twaje gukundana ndetse ambera umuhoza nanjye mubera undi!Igihe tumaranye rero arashaka ko tubana ndetse ko twese nta kidukoma imbere.Ndetse we rwose ntashaka ko turenza ukwa 8 tutarabana!

Nagize gutya rero nsa nkubiganiriza abana ariko mbivuga nka blague ngirango ndebe reaction!!!Hhaaaaa abana barantsembeye bati ndidushaka ko ushaka umugabo atazakuzengereza nkuko papa yari yarakuzengereje!!
Nsa nkubasobanurira ho gato ariko bantera utwatsi!!

None ko uwo mugabo mukunda nawe akaba ankunda cyane ko twese situation y’urushako rwacu isa,abana banjye ko badashaka ko nshaka,kandi abe baranshaka bahora babwira se bati zana uriya mumama rwose numubyeyi,none abanjye wapi ntibashaka kumva mvuga n’uwo mugabo!!Mbigenze nte?Ndeke umugabo nitangire abana?Nshake se mbabaze abana?Mbigenze nte?Ese ko imyaka 40 ari mike cyane ko no ku isura undebye yagirango mfite 35,ndekere aho uwo mugabo tujye twinezeza gusa?Ko se ashaka ( umugabo) ko twongera tukubaka urugo muhakanire koko.

Ikindi kandi uyu mugabo twemeranijwe ko nta wundi mwana tuzabyara ko tugomba kurera abo dufite kandi tukabashakira ibishoboka byose.

Bavandimwe arijye ari uyu mugabo ntan’umwe ufite icyo aprofita undi twese twahuye twishoboye.Urukundo rwacu ni urw’ukuri.

Nimungire inama mbigenze nte?

Murakoze

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X