Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Nkore iki? >> 

Umusaza w’imyaka 70 yarantoraguye arandera, none ahora ansaba ko turyamana, nimbyanga aranyirukana kandi ntahandi mfite ho kujya nkore iki?

Uyu mukobwa ni Umurundikazi yatwandikiye asaba ko mwamufasha mukamugira inama y’icyo yakora kuko ubuzima arimo bumugoye kandi akaba yabuze uko yabigenza.

Yatwandikiya agira ati: Mbere na mbere mbanje kubasuhuza bakunzi dusangiye urubuga. Jyewe ndi umurundikazi nakundanye n’umupapa ufite imyaka 70.

Mu by’ukuri twabonanye mfite imyaka 20 ariko ntitwakundanye kuko ntabikunze kwari ukubera ko nabuze aho mba nta kuntu nashoboraga kwibeshaho.

Ku munsi ampa ibihumbi 7000 by’amarundi ansabye ko turyamana, twararyamanye kuko nta kundi narimfite nabigenza. Gusa murumva ko jyewe ndimo ndonona ubuto bwanjye kubera uwo musaza.

Mu by’ukuri nubwo ntako mbayeho mfite igikundiro. ahora ashaka ko nta muhungu n’umwe twavugana, ari nako ahora ashaka ko turyamana. mbega ashaka ko mera nk’umugore we.

Ikibazo mfite ni uko ari we wanshakiye aho mba, ariko nari naramubwije ukuri ko jyewe tudakwiranye.

Gusa ubu byanyobeye kuko ubuzima ntibunyoroheye, kuko ndibaza nimureka nkamuhakanira ndaba inzererezi kuko ntaho mfite nakerekeza. Gusa nanone meze nk’umuntu ubuzima bwahagaze kubera kuryamana n’umusaza ubyaye data.

Byanyobeye nkore iki koko ko numva umutima wanjye ugiye guturitswa n’agahinda kubera ubuto bwanjye bwononekaye, ikindi nkaba ntaho nabona nahungira?

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 17/09/2017 saa 11:58

UWO MURUNDI NDAMUKENEYE AMPE NUM YIWE NDAMUKUR IRUHAND Yumo Mutama
Kanda hano umusubize

nzaramyimana, anicet - 6/10/2017 saa 06:16

musengereimana,urebekoyahinduka
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X