Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Nkore iki? >> 

Ko umugore wanjye namuzanye mukunze nubwo byadutunguye, ubu akaba ananiye nkore iki?

Nitwa Sylvere mfite imyaka 29, ndabagisha inama nk’inshuti z’urubuga dukunda kandi duhururaho twese tukahakura inama zubaka.

Dore uko ikibazo cyanjye giteye: Nashatse umugore, mushaha bisa nk’ibidutunguye twembi, kuko nari ndi mu mwaka wa nyuma wa Kaminuza,uwo mugore na we yar arangije amashuri yisumbuye.

Yaje kunsura rero ndakubaganira nyuma aza kumbwirako namuteye inda.
Sinashidikanyije kuko nari nzi neza ko ari jye wabikoze na wundi nari kumukekera. Rero naramutunze tubaho nabi mu buzima bugoye ariko tubaho.

Gusa icyantangaje nyuma, akimara kubyara yatangiye guhinduka ku buryo na graduation yanjye yashatse kwanga kuyijyamo ngo arashaka ko mukoreshereza umusatsi kandi njye ubwo nari umupene (ADEPR) ntabyemera.

Yakomeje andushya, ibyo mukoreye byose ntashime. Namuha amafaranga nka 50,000 ngo ajye kugura imyenda akagenda akaguramo igitenge 1 gusa. Namugurira imyenda cyangwa inkweto akabica amazi, akabyoherereza barumuna be atabyambaye n’umunsi umwe nibura ngo anyereke ko ibyo namukoreye bifite agaciro.

Mu gihe ntarabona amafaranga ngo muhe ajye kugura ibyo yishakiye akirukanka muri bagenzi be atira kugira ngo bigaragare ko nta cyo mumariye.

Nanamupangiye iduka (Boutique) iramunanira, irahomba burundu. Ntamukozi tumarana kabiri. Kandi kuba yamesera umwena n’umwe ntubimubwire. Gusasa akenshi mva mu kazi naniwe najya kuryama nkisasira, cyangwa akibuka gusasa ari uko abonye ngiye kuryama. Gutera ipasi, kumpanagurira inkweto reka daa.

Wemda njye nareke kumfurira imyenda no kumpanagurira inkweto n’ibindi, abikorere umwana. Ariko ibyo no ku mwana ni ko bimera. Iyo nshaka kugira ahantu njyana na we ni ukubyitaho kare nkamwitegurira.

Umwana aba afite imyenda myinshi, ariko imyenda avanye gusenga ntibutse kuyimukuramo ngo nyibike aherako ayikorana.

Ikibazo rero kingoye kuruta ibindi ntitukishimana na gake. Ndagerageza gutera akabariro, nkumva arumagaye ameze nko ku rutare nkiyandayanda, nkihangana kugira ngo ndebe ko yajya muri mood, ariko bikanga. Kandi pe, mba nagerageje nateguye cyane bishoboka, ariko wapi.

Mungire inama kuko nashatse ntarigeze niyandarika mu buzima bwanjye, kandi n’ubundi ndumva ntabyicuza rwoseee.

Ibitekerezo byanyu birakenewe!!!!

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X