Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amateka n’umuco >> 

Bamwe mu rubyiruko baranenga abayeyi kutabasobanurira amateka ya Jenoside

Urubyiruko rwitabiriye ibiganiro bitangwa mu cyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, rugaragaza amatsiko yo kumenya ukuri ku byabaye, kuko ababyeyi babibahisha.


Tariki 9/04/ 2016, Mu kiganiro ku mateka y’ingengabitekerezo ya Jenoside cyatanzwe n’umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Udahemuka Aimable, mu Kagari ka Ruyenzi, mu Murenge wa Runda, bamwe mu rubyiruko bagaragaje ko badasobanukiwe n’uburyo amacakubiri yabibwe mu banyarwanda.

Ndayisaba Aaron, w’imyaka 28, ngo mu gihe cya Jenoside yashyamiranye n’umubyeyi we wari wahishe Abatutsi bane bari bahungiye iwabo, amubaza impamvu abo bantu baje kuba iwabo.

Icyo gihe ngo yinubiraga abo bantu ko babarira ibiryo, ariko umubyeyi aho kumusobanurira impamvu, akamugaburira byinshi ari nako amwiyama kugira uwo abwira ko iwabo bahishe abantu.

Amatsiko y’uyu mwana yakomeje na nyuma ya jenoside, ariko umubyeyi we ntiyamusobanurira bigera ubwo agace akomokamo kibasirwa n’abacengezi nabo bashyiraga imbere ivanguramoko.
Ashima Leta y’ubumwe yashyizeho gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” kuko yafashije urubyiruko kwibona mu ndorerwamo imwe y’ubunyarwanda.

Ati “ Ariko ababyeyi nabo babigizemo uruhare bagafasha Leta bakigisha abana babo ibizabagirira akamaro, kurusha ibidutsindagiramo amacakubiri byadufasha natwe tukazaraga abana bacu u Rwanda rwiza kandi bakibonamo ubunyarwanda kurusha uko bakwibonamo amoko”.

Ngo hari n’abaganiriza abana babo ariko amateka bakayagoreka. Ruganinka Gerard w’imyaka 22, asaba ababyeyi kwirinda biganisha ku macakubiri kuko iri imwe mu ngambwa zizatuma ingengabitekerezo ya jenoside iranduka. Aragira ati “Toza umwana inzira anyuramo, azarinda akura anayisaziremo”.

Mu bibazo bitandatu byatanzwe, bine byabajijwe n’urubyiruko . Umuyobozi w’akarere, Udahemuka Aimable, ahamya ko inyota bagaragaza yo kumenya ukuri mateka y’u Rwanda, ari ikimenyetso cy’uko ababyeyi batabayababwira; hakaba hariho ingamba zo kubasobanurira.

Yagize ati “Turateganya ko twazaganira n’inzego zitandukanye harimo Itorero ry’igihugu na Minisiteri y’umuco na siporo ku buryo ibi biganiro byakomeza kwigishwa bikanyuzwa mu mashuri no mu bindi bigo bihuriramo abantu benshi”.

Source/Gakondo
Bronze

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X