Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amateka n’umuco >> 

Uko abantu bavuga ku nkomoko y’ahitwa Gacurabwenge

Izina“Gacurabwenge”,santere y’ubucuruzi iherereye mu karere ka Kamonyi, rikomoka ku migambi yo guhishira ubujura yacurwaga n’abaruhukiraga bavuye mu butumwa bwa ba shebuja.


Mugenzi Ramadhan yatanze ibisobanuro n’inkomoko ya Gacurabwenge
Mugenzi Ramadhan, ufite imyaka 64, avuga ko mu mateka yabwiwe n’ababyeyi be, bamusobanuriye ko izina Gacurabwenge ryiswe n’abatunzi bavaga kugura inka mu Buganza berekeza mu Kinyaga, kuko bahageraga bakahacurira imigambi y’uko bazisobanura kuri ba Shebuja kubera inka bibaga bakagurisha.

Ati “Hari umugore witwaga Nyiramubi wengaga amarwa akayagurisha n’abagenzi. Iyo abatunzi bahageraga bajyaga kuyanywa baruhuka, maze bagacura imigambi y’ibinyoma bazabeshya ba Shebuja, byo kuvuga ko inka bazibibiye mu nzira cyangwa se ko zabatorotse”.

Kubera ko hari inzira Nyabagendwa, ngo ni naho hanyuraga abagaragu bajyanye amaturo i Nyanza (I Bwami). Abo na bo, uyu musaza avuga ko hari ibyo barigisirizaga mu nzira, maze mu kugaruka bakanyura kwa Nyiramubi, bakahicara bagambana ibyo babwira umutware wabatumye.

Mugenzi avuga ko ku ngoma y’umwami Yuhi V Musinga, mu Gacurabwenge haje gutura Abarabu n’Abahinde b’abacuruzi; bakanavuga ubutumwa ku idini y’Abayisiramu maze abenshi mu baturage baho bakariyoboka bakuruwe n’uko babigishaga Igiswahiri ndetse n’iposho bahabwaga buri wa gatanu.
Ati “Wasangaga abaturage b’ i Nyabikenke na b’i Mushubati (ubu ni mu karere ka Muhanga), baza kwiga ibijyanye n’idini kuko uretse i Rwamagana n’i Mugandamure (Nyanza), nta handi hari Abayisiramu”.

Cyakoze Abarabu n’Abahindi baje kumeneshwa muri 1959, ubwo abari mu bwoko bw’Abatutsi birukanwaga mu gihugu, ndetse n’Abayisilamu barasenyerwa kuko bari baratoneshejwe n’ingoma ya cyami yari yarabasoneye gukora imirimo itandukanye.

Ngo ibyo byatumye Gacurabwenge isenyuka kuko n’Abayisilamu basigaye bategetswe kuva mu idini. Ati “Uwasigaye yategetswe gukuramo ingofero no kunywa inzoga, n’abakomeje Ubusilamu bakabikora bihishe”.

Mugenzi avuga ko Gacurabwenge yongeye gusenywa muri 1973 no mu 1994, ariko nyuma ya jenoside yongera kwiyubaka ariko ntiragera ku iterambere nk’iryari ho icyo gihe. Ati”Kawa yose yo mu karere yagurwaga n’Abahinde babaga aha”.

Kuri ubu mu Gacurabwenge hari isoko rirema buri wa Gatandatu n’imisigiti ibiri. Izina Gacurabwenge ryitiriwe Umurenge iyi santere iherereyemo, ukaba ugizwe n’utugari dutatu.

Bronze

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X