Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Nkore iki? >> 

Nabyaranye n’umugore w’abandi, none byanyobeye mbigenze nte?

Mbanje kubaramutsa bavandimwe dusangiye gusoma amakuru meza kuri uru rubuga.

Nitwa Rwibasira Alpha:

Nkeneye inama zanyu kuko narahemutse kandi na magingo aya umutima uracyankomanga unyibutsa amabinakoze. Mbese mpora nicira urubanza cyane ko n’ibimenyetso by’ingaruka z’ibyo nakoze bidashobora gusibangana.

Ndi umugabo w’imyaka 37, ndi ingaragu nkaba ntuye mu mujyi wa Kigali. Hashize umwaka hashize mpuye n’uwahoze ari umu copine wanjye (ex Girlfriend), gusa yari yarashatse umugabo ndetse babana. Yaje kumpamagara arantumira mu rugo ndabasura n’umugabo ahari na we turamenyana.

Nyuma twakomeje kujya kuvugana kuri telefone aza kongera kuntumira ngo nze kuza dutembere ajye kungurira icyo kunywa nk’umuntu twabanye, kuko ntacyo numvaga mushinja ndamwemerera, ubwo najyaga kumureba aho yari yambwiye ko musanga, namusanze muri imwe mu mahoteri ya hano mu mujyi wa Kigali, gusa njye sinari nzi ko yakodesheje icyumba.

Nubwo nari nemeye ko ajya kungurira nari nzi ko ari bube ari n’umugabo we, gusa nasanze ari wenyine.

Hari nko mu masaha ya saa mbiri z’ijoro, gusa twaraganiriye biratinda ari nako ahama atumiza ibyo kunywa ngeraho nsinda, ariko nkumva n’ubundi ndacyafite agatege ko kwitashya imuhira.

Kuko bwari bumaze kwira bigeze nk o mu masaha ya saa tanu z’ijoro naramubajije nti ese ubwo umugabo wawe uramubwira ko wari he, arambaza ati es ubundi turataha kandi mfite icyumba nishyuye ngwino ujye kuruhuka dore ntiwanitashya.

Bavandimwe naje kugwa mu cyaha dukora imibonano muza bitsina, nyuma y’aho yaje kumbwira ko atwite kandi inda ari iyanjye.

Ndetse yemwe yaranibarutse umwana amaze nk’amezi ane (4) avutse, gusa ubu mfite isoni n’ikimwaro ndetse ubwoba bw’ibyo nakoze nibaza uko nzabigenza niba koko uwo mwana ari uwanjye.

Ubu ndibaza ese niba ari umwana wanjye, nindamuka mbigaragaje umugabo bashakanye akabimenya akamwirukana sinzaba mbaye kazarusenya koko, kandi umugabo we yibwiraga ko ndi inshuti y’umuryango?

Ese nkomeze nicecekere, ko numva ibyo nakoze bindemereye cyane?

None ndabasabye mungire inama, kandi buri wese afite uburenganzira bwo kunyita umuhemu cyangwa ibindi byose mushaka ariko mbasabye inama zanyu mbikuye k’ umutima.

Murakoze

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X