Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amateka n’umuco >> 

Hibutswe umwamikazi Rosalia Gicanda wishwe muri Genocide

Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jeannette Kagame yitabiriye umuhango wo kwibuka Umwamikazi Rosalia Gicanda, wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, umuhango wabereye mu karere ka Nyanza.

JPEG - 91.2 kb
Umwamikazi Rosalia Gicanda wishwe muri Genocide 1994

Gicanda wari umugore w’umwami w’u Rwanda Mutara III Rudahigwa, yiciwe mu cyahoze ari perefegitura ya Butare mu ishyamba riri ku Ngoro Ndangamurage, aho yishwe n’igitero cyagabwe n’Interahamwe zari zitumwe na Capt. Idelphonse Nizeyimana wari umuyobozi mu ishuri rya gisirikare ESO i Butare.

Gicanda wari umupfakazi kuva nyuma yitanga (gupfa k’umwami) ry’uwari umugabo we Umwami Mutara III Rudahigwa mu 1959, ngo yari umugore wakundaga gufasha abantu b’ingeri zose atavanguye cyane yibanda ku bakene.

JPEG - 48.4 kb
Uyu muhango witabiriwe nabenshi barimo na Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jeannette Kagame

Akimara kwicwa ariko ngo ni bwo ubwicanyi mu cyahoze ari Butare bwahise bugira ingufu maze abatutsi batari bake baricwa karahava.Nyuma y’urupfu rwe Umwamikazi Rosalia Gicanda yatangiye kujya yibukwa ku itariki ya 20 Mata bitewe n’uko ari yo tariki yiciweho mu mwaka w’1994.

Bronze

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X