Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amateka n’umuco >> 

Nyabihu : Sobanukira inkomoko y’ahantu hitwa “Gasasangutiya”

Gasasangutiya ni agasoko kari mu Kagari ka Rubaya mu Murenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu. Gacururizwaho byinshi byiganjemo ibiribwa.


Bitewe n’izina hitwa usanga ababyumvise n’abahageze bagira amatsiko ku mpamvu bahise iryo zina.Mu gushaka kumenya inkomoko y’iryo zina twaganiriye n’abo muri ako gace maze batangaza impamvu y’iri zina rya “Gasasangutiya”ritera bamwe amatsiko.

Barayavuga umwe mu baturage yagize ati “Impamvu babyitirira gutyo ni uko mu bihe byashize iryo soko ryaremwaga n’bagore gusa, nta mugabo wasangagamo arimo gucuruza keretse wenda ari mu iduka naho hano hanze wasangaga ari abagore gusa.”

Uwitwa John ati “Ubundi ngo ahantu byakomotse aka gasoko katangijwe n’abagore. Ni abagore bajyaga baza bakahicara bakahakorera kugeza ubwo uyu mugabo yaje akahubaka inzu. Iri soko akenshi rigizwe n’abagore.”

Iri zina rikaba ryaraje ahanini ryaraturutse ngo ku bagabo babaga batebya babona uko abagore benshi bicaye kuri ako gasoko bacuruza bakavuga ngo ni “Agasasangutiya”.

Kuri ubu ariko nyuma yo gutera imbere kw’aka gasoko,ngo n’abagabo barakitabiriye. Barayavuga agira ati “nabo bari kuza, bari kuzanamo inkweto.”

Agasoko ka Gasasangutiya karema buri munsi ariko ugasanga cyane cyane kaba karimo abantu benshi mu masaha ya nimugoroba,bagura abandi bagurisha.

Gacururizwamo ahanini ibiribwa byiganjemo imboga zitandukanye ,ibirayi,ibijumba,ibigori,imbuto,ibisheke,amakara n’ibindi bicuruzwa.

Aka gasantire kakaba kamaze gutera imbere kuko n’ubwo abagore babanje kuhacururiza,ubu n’abagabo na bo bahitabiriye bakahazana bimwe mu bicuruzwa.

Akarere kakaba karimo kuhubaka agasoko kazafasha abaturage gucururiza heza,hafite isuku.
Ngo kazanabafasha gucuruza batikanga imvura cyangwa ikindi cyatuma badakora neza. Gusa abaturage bakaba basaba ko aka gasoko kakwihutishwa kuko kadindiye.

Akarere ko kakaba kavuga ko ari amafaranga yari yarabaye make ariko kakaba karashyizwe mu ngengo y’imari ivuguruye ku buryo kagiye kubakwa kukarangira nk’uko byemejwe na Njyanama.

Bronze

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X