Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Nkore iki? >> 

Mfite umugore ariko ngiye kuzaba imbata yo kwikinisha , nkore iki?

Nagirrango mungire inama kuri iki kibazi kandi pee kirangoye cyane.

Hashize imyaka 4 nshakanye n’umukobwa twamenyaniye muri Kaminuza aho twigaga, gusa naje kumutera inda mfata ikemezo cyo kumugira umugore kuko nabonaga iwabo ntako babayeho kandi ariwe umuryango we utezeho amakiriro kandi nabonaga nanabyihoreye umwana wanjye yazabaho nabi umuryango wanjye narawubikojeje untera utwatsi bose bose nabo navuga ngo nibo narinshingiyeho kubera gushaka kuba indahemuka.

Nabimye amatwi nibanira n’uwo nakunze. Bitangira ubuzima bwari bubi pe kuko nakoraga kure ari kwishuri twese aribwo tugitangira ubuzima umushahara muto icyiyongeyeho ni uko n’imiryango yacu itigeze igira na gito idufasha yaratuje.

Nshaka ubuzima Imana na yo iranyorohereza na we abona akazi n’akanjye karahinduka mbona umushahara wadufasha doreko ubu twese turi abaganga.

Ikibazo rero kinkomereye hashize iminsi yarize imico yo kwirarira muri films nabangeze murugo agashaka ibindi akora urebye bisa nkaho adashaka ko tuba kumwe kubaka urugo byo biba nka 1 mu kwezi kandi rero twese turi hagati ya 25 na 29 ans, bigitangira nahisemo kujya nkora cyane kugirango ntahe naniwe no gutekereza ku byo akora bikananshobokera none nahinduye akazi urebye ntakazi kenshi nkigira.

Kandi rwose mbona kwanga kurangiza inshingano ze zabashakanye bizatuma muca inyuma cyane ko hari benshi twari inshuti kera baba babishaka ubu mbabwira mbona ngiye kuzaba imbata yo kwikinisha kugira ngo ndangize ibibazo umugore aba yanze kumfasha gukemura.

Ese nakora iki ngo iki kibazo kirangire?

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X