Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Nkore iki? >> 

Umugore yaranjujubije . soma wumve agahinda mfite

Muraho niyise Mahoro Ariko siko nitwa nje kuri uru rubunga ngirango mungishe Inama Ndi umugabo mfite imyaka 32 kandi mfite abana 2 nashakanye numugore wanjye muri 2011 Nuko turasezerana gusa igitangaje Nuko nyuma yamezi 2 gusa tubanye intambara zatangiye iwacu.

Sinigeze numva aho umugabo numugore batongana mubuzima bwanjye kuko nakuriye mu muryango wa gikristo ariko natunguwe no kumva umugore nashatse anyita IMBWA.
Sinigeze nabaho ndara ntasinziriye ariko nabara inshuro naraye mugitanda niguriye kuko intebe yanjye yo muri Salon yakubwira byinshi na Esui main (Igitambaro cy’amazi) yanjye nararaga niyoroshe.

Nahamagaje ababyeyi umugore akantukira mu maso yabo bagahunga nahamagaje abakuru b’itorero nasengeragamo nabo bigenda gutyo nari umuyobozi w’ikigo runaka cyo mu Rwanda ariko byarandenze nyuma yimyaka 3 tubana mfata umwanzuro wo kwahukana.

Reba sinemererwaga kwitaba telefone y’ijwi ry’igitsina gore uwo ariwe wese kandi mfite abagabo nabagore benshi twakoranaga ndetse mbereye umuyobozi .

Narushye mu mutwe nsaba buruse yo kujya kwiga hanze ngarutse mu Rwanda nasanze yaragurishije ibyo twari dutunze ndetse n’igitanda twararagaho none nimungire Imana ndibaza ubu koko nabona umuntu wankunda? nibaza Ko abagore Bose baba Ari babi. Ese koko nagira urugo rwiza nk’izo njya mbona hanze hano? Nimungire inama.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X