Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Nkore iki? >> 

Nimungire inama: Nkore iki kugira ngo ku mpande zombi ntazagira uwo nkomeretsa?

Mbanje kubasuhuza , bitewe ni uko mbona hari benshi bazana ibitekerezo byabo hano ku imirasire.com bakahakura inama zubaka ,nanjye nifuje kubiyambaza , nizeye kubona inama zamfasha kuri mwe mfite imyaka 27 ndi umukristo ugerageza .

Rero hari umuhungu tuziranye kuva mu bwana , twaraturanye ,uretse ko we yandutaga , ntitwigeze tugirana urukundo rudasanzwe twabanaga nkabavandimwe bisanzwe ; gusa uko minsi yicuma , ubushuti bugenda bukura .

Ikibazo mfite rero giteye gitya:

Uwo muhungu mperuka bavuga ko afite inshuti iba hanze , ibyo bikaba mu byatumye ntagira umuhate wo kuba namwitaho cyane , nyamara we ampamagara buri munsi , buri week end aba ashaka ko dusohokana ,hari ubwo dusohokana nabavandimwe be, cyangwa n’abanjye cyangwa twenyine ,mbese umubano ubona ntacyo utwaye ,uburyo anyitaho butuma benshi bakeka ko turi abacheri nyamara twe ntabyo twavuganye.

Ampa care umukobwa wese yakifuza guhabwa n’umukunzi we. ..famille ni nshuti , nababyeyi be bamfata nk’umwana mu rugo iyo ngiye iwabo...yaramfashaga nkiga, akanyitaho ,mbese ntarabasha gukorera amafaranga nkabifata nkibisanzwe , nyamara naho nanjye narangirije kwiga nkatangira gukorera ayanjye , arakibwiriza akangurira utuntu akanzanira , akampa amafaranga nibindi , kandi atari uko ndi mu bukene bukabije .

Ikibazo rero hari undi musore umaze iminsi ansaba urukundo kandi na we turaziranye bihagije , ariko nabuze icyo mvuga kuko uyu nitaga umuvandimwe yanshyize MU gihirahiro , sinzi niba ari urukundo cg ari ubushuti ,nirinze kuyobya umutima wanjye nibwira ko ankorera ibyo kubera kunkunda , kugira ngo bitazaba ari ibindi nkababara .
None mungire inama nkore iki ku mpande zombi ntazagira uwo nkomeretsa.

Mperutse kwivugisha ko tugabanya umuvuduko , wo kugendana ,cyane ko nubwo turi abavandimwe gutyo akabya kumfuhira nubwo nta ngeso mbi aba ankekera ,mbimubwiye yararize ngo nshaka kumujugunya , ngo nimuhe amahirwe , n’igihe , ngo ntashaka kumbura , ngo abakobwa benshi bakunda abababeshya , ngo we ntiyashatse kumbeshya,

Ese icyo adashaka kumbeshya ni iki? Ese ubwo yaba ankunda akanga kubimbwira? None se niba atankunda kuki adashaka ko musiga kandi ari umusore mwiza abakobwa benshi bakifuza?,

Mu byukuri njye ndamukunda pe , ariko kubera nta gahunda dufitanye bimbera ikibazo guhakanira abandi cyangwa kubemerera kandi murabona ko imyaka yanjye nkeneye umuntu uri serious ntabyo gukina .

Ni mukuru kuri njye andusha imyaka 5 , uwo wundi ategereje igisubizo cyanje kandi bose turasengana , baranaziranye ;gusa uwo yansabye ubushuti kuko azi neza ko uwo tubana nk’abavandimwe kuko hari igihe tuvana mu materaniro tukicara ahantu twese , tugasangira .

Munyunve neza si nk’ibya ba bakobwa bajarajara ,njye ibyanjye bimeze nk’ibya ya ndirimbo ya celine dion "amour ou amitie" iyo ndebye mbona ankunda ariko kurundi ruhande nkibaza impanvu atabimbwira . Ngerageje kumubaza ambwira ngo nimuhe amahirwe n’igihe ! . None nkore iki ?

murakoze

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X