Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Nkore iki? >> 

Lysee warazwaga amajoro na Pasiteri wifuzaga kumugira umugore wa kabiri , byaba bigiye kumwicira ubukwe

Lysee Mukansanga ni umukobwa ufite imyaka 25 y’amavuko , apima metero imwe na 80 , afite ibiro 65 akaba umunyeshuri muri imwe muri kaminuza zikorera mu mujyi wa Kigali. Yakunzwe na Pasteur we usanzwe yararongoye nyamara Lysee we ntashaka kumubera umugore wa kabiri nk’uko abyifuza. Ibi rero byamuviriyemo itotezwa rikomeye

Mu buhamya uyu mukobwa Lysee Mukansanga ( Amazina twayahinduye)atanga , yabwiye itangazamakuru uburyo yatotejwe azira ko yabenze umushumba w’Itorero asengeramo , bikagera naho atangira gucyurirwa ubwirasi no gusuzugura by’indengakamere bitewe n’ingero mbi Pasiteri wabo akunda kumutangaho mu gihe ashaka kuvuga no kwerekana abakobwa bafite imico idahwitse b’Abanyarwandakazi.

Ntibyari bimenyerewe ko umukobwa yemera gushira amanga akavuga inzira y’umusaraba anyuramo cyangwa yanyuzemo , agamije kwerekana itotezwa rikorerwa abari n’abategarugori mu matorero .

Mu ijambo rye ryuje agahinda , Lyse ati :” Ubundi njyewe maze imyaka ibiri nkijijwe gusa , nakunze kubaho nkuko abandi bakobwa badakijijwe bamera kuko nanyweye inzoga kandi narasambanye ariko maze gusanganirwa n’umwuka wera w’Imana anyemeza ko ndi umunyabyaha ndihana , nakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwanjye . ”

Yakomeje ati :” Mu myaka ibiri maze ndi murusengero , natujemo amezi nka atatu gusa kuko umushumba wanjye yampamagaye ari ku cyumweru akambwira ko dukwiye kuganira amfitiye ubutumwa Imana yamuhaye , naramwitabye ansaba nimero nkoresha ya telefone ahita ambwira ko nta kanya gahagije afite kuko ari kwakira abantu bamukeneye byihutirwa , nanjye musubiza ko nategereza akabanza akabakira nkatahira rimwe . Yarabyanze ambwira ko ubwo abonye nimero yaza no kubimbwirira kuri telefone , ntacyo bitwaye .”

Lysee ibyo yibwiraga ko Imana yamutumyeho byaje kuvamo gusabwa urukundo na Pasiteri

Mu buhamya bwe buteye agahinda , Lyse avuga ko yarazi neza ko Pasiteri afite undi mugore kandi banicarana ku ruhimbi , kuburyo atiyumvishaga ko yashaka kumuca inyuma .

Mu ijwi ryumvikanamo agahinda ati : < Igihe cyarageze arampamagara , ambwira ko Imana yamuntumyeho ngo ambwire ko inyishimira . Naramubwiye mu ijambo rimwe ngo ‘ Amen ‘ >. Araceceka , ambaza niba mfite umusore dukundana ndamwemerera .

Hashize akanya ambwira ko Imana itamwishimira kandi niba bishoboka namureka ngo kuko adakijijwe ahubwo ajijisha mu gakiza . Narabababaye musaba kuva kuri icyo kiganiro kuko narinzi neza inama umukunzi wanjye yangiriye ngo nkizwe , ndetse n’uburyo namwereye imbuto mbi ( ndi umusinzi , nkanamuca inyuma ) we akanyerera inziza yanga ko tunakora icyaha akanambabarira numva amarira ajenze mu maso ndamukupa.

Nyuma duhuye yarambwiye ngo ndi umunyagasuzuguro , k’uburyo byageze naho azajya antangaho ingero mu Itorero.

Itorero ryemeye kumusezeranya , ariko Pasiteri yamubwiye ko niba ashaka gusezerana akwiye kujya gusezeranira ahandi

Lyse uvuga ko atigeze agira icyo abwira umuntu numwe ku bushyamirane bwe na Pasiteri , akavuga ko yabuze aho ahera asobanurira umusore bitegura kurushinga uko Pasiteri yamusabye kumwanga , bikagera naho amubwira ko amukunda kandi yifuza kumukodeshereza inzu nziza akamuha n’imodoka ariko akamugira umugore .

Ati : “ Pasiteri yambwiye ko ankunda ndetse nkwiye no kwanga umusore twakundanaga , mbyima amatwi kuko numvaga ari ubuhemu bukomeye . Namubwiye ko anyibagirwa akita ku mugorewe we ambera ibamba . Yambwiye ko ninemera nkanga umuhungu dukundana azankodeshereza inzu nziza nkayibamo kandi akangurira n’Imodoka nzajya ngendamo ariko nkemera kumubera umugore , kugeza ubwo azashaka icyamutandukanya n’uwo babana .

Byanteye agahinda , mbura uko mbibwira umukunzi wanjye , nyuma tugiye gusaba Itorero kudusezeranya abandi barabyemeza ariko icyemezo cya nyuma gifatwa na Pasiteri kiza kiduhakanira , avuga ko niba dushaka kubana nk’umugore n’umugabo we atadusezeranya ahubwo twazajya gusezeranira ahandi .”

Lysee Mukansanga yabuze ayo acira nayo amira

Uko iminsi yegereza , niko ababyeyi babaza abana bombi impamvu ibatera gutinza impapuro z’ubutumire . Lyse yakomeje kwinginga Pasiteri ariko nawe yamubereye ibamba . Yibaza niba azabisobanurira umuhungu bakundana ndetse bagiye kubana akumva bishobora kuzahita bihagarika ubukwe , bitewe nuko atigeze abimubwira mbere .
Lyse ati :” Ndibaza niba abantu bazabona twimuriye ubukwe ahandi batazagirango byatewe nuko naba narintwite nkarira gusa , natekereza ko umuhungu twakundanye kandi tugiye kubana namuhishe inzira y’umusaraba nanyuzemo nkumva bizahita bituma duhagarika ubukwe cyangwa antere icyizere .

Mana weee ubu koko nakoze iki gituma mbaho gutya ? None se Ngire nte nkore iki kugira ngo mve muri ibi bibazo? Mungire inama ndabasabye?

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

BIZUMUREMYI gaspard - 14/09/2017 saa 15:45

muko ba inyangamugayo ubibwire umusore azakumva,kuko nyuma abimenye kndi warabimuhishe nibwo byaba bibi kurusha uko ubitekereza,knd ikindi kndi umenye ko uwo mupasiteri icyo ashaka ari ukukwicira ubuzima ntakindi,
Kanda hano umusubize

uwamariya esperance - 7/09/2017 saa 08:04

Ese abapasiteri nkabo babaho ese niba pasiteur akora ibintu nkibyo utari pasiteur yakora iki isi irashize nabivuga cyane bose bakabimenya ukuri guca muziko
Kanda hano umusubize

chadadi - 8/09/2017 saa 17:50

UWONUWOKUKWANGIZA MUREKE ABAROREBARIHO AHUBWO NIDAYIMONI YAMUTEYE WOWETUZAWIGE NIBAWIFUZA INANA HAMAGARA! NDAYIKUGIRA NUMBEL " YANJE 0787543358 SAWA
Kanda hano umusubize

- 20/11/2017 saa 17:22

umva wowebibwire umusorekuko ntayandimahitamo ufite nonese ko urikubimuhisha none aramutse abimenye wikomezaguhishira iyo dayimoni kuko umusore azabimenya abikuye ahandi kandinibyo bizababibi
Kanda hano umusubize

uwamariya esperance - 7/09/2017 saa 08:04

Ese abapasiteri nkabo babaho ese niba pasiteur akora ibintu nkibyo utari pasiteur yakora iki isi irashize nabivuga cyane bose bakabimenya ukuri guca muziko
Kanda hano umusubize

uwamariya esperance - 7/09/2017 saa 08:04

Ese abapasiteri nkabo babaho ese niba pasiteur akora ibintu nkibyo utari pasiteur yakora iki isi irashize nabivuga cyane bose bakabimenya ukuri guca muziko
Kanda hano umusubize

karisa - 24/03/2017 saa 05:43

Bivuge , umugabo wawe nakwanga ubukwe bugapfa , kubera izompa ndakurahiye Imana izagushumbusha ibyiza incyuro 7 ibyuzaba wabuze !! Yuko umukiranutsi wihaye Imana utayiryarya mbyanze bikunze irakwiyereka izuba riva
Kanda hano umusubize

Emmanuel TUYISHIMIRE - 12/08/2017 saa 06:03

tinyuka ubwize umugabo nababyeyi ukuri humura uwihanganiye ibibi ntazananirwa kwihanganira icyemezo cyiza nkicyo nubwo watinze kuko agukunda azakumva maze mushakire hamwe igisubizo. aragukunda nukuri azakubabarira ahubwo nyaruka urebe ngo aragushimira cyane!
Kanda hano umusubize

usanasejoseph - 22/03/2017 saa 19:09

ndakwinginze fata icyemezo vuba bisobanurire uwomugiye kubana kd mushake ahandi musezeranira. nutinda uzabura byose
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X