Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Inkuru zamamaza >> 

Ku bufatanye na Banki ya Kigali, Konka Group Ltd yateguriye abakiriya bayo ibyiza byinshi muri Christmas Promotiom

Konka Group Ltd ikomeje kudabagiza no korohereza abakiriya bayo, aho kuri ubu ku bufatanye na Banki ya Kigali(BK) yazanye Promotion idasanzwe ku muntu ushaka gutunga igikoresho cya Konka afite konte muri BK, azajya agihabwa ku nguzanyo maze akazishyura nta nyungu ku nguzanyo asabwe mu gihe cy’amezi agera ku icyenda.

JPEG - 117.5 kb
Umuyobozi wa StarTimes, uwa Konka,abo muri BK, ubwo basinyaga amasezerano y’ubufatanye muri Christmas Promotion

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 2 Ukuboza 2016, nibwo ubuyobozi bwa Konka Group Ltd n’ubwa Star Times basinyaga amasezerano y’ubufatanye na Banki ya Kigali(BK) muri gahunda yo korohereza abakiriya b’ibi bigo uko ari bitatu(3) mu bihe by’iminsi mikuru, aho umuntu uzajya yifuza igikoresho cy’ikoranabuhanga ariko atabashije guhita yishyura azajya agana BK ikamwishyurira agafata icyo gikoresho nk’inguzanyo akazaba yishyura buhoro buhoro.

JPEG - 112.7 kb
Umuyobozi muri BK ashyira umukono ku masezerano

Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa Konka Group Ltd, Charles Gasana, ngo nk’uko byari bisanzwe ko Konka ikopa ibikoresho byayo ku bakiriya bayo babyifuza ariko bakaba bashaka kwishyura buhoro buhoro, ngo iyi Promosiyo yo mu minsi mikuru izafasha abakiriya bayo gutunga ibikoresho byiza kandi bikomeye nta nyungu ku nguzanyo batanze.

JPEG - 110.8 kb
Charles Gasana, umuyobozi wa Konka ashyira umukono ku masezerano

Yagize ati: "Ubundi birazwi ko ari twe kigo cya mbere gitanga ibikoresho bigezweho kandi byiza bikomeye by’ikoranabuhanga byifashishwa mu ngo. Dufatanyije na BK, abakiriya bacu bazashobora kubona ibikoresho byacu ku nguzanyo nta nyungu yindi basabwa, mu maduka ya Konka yose aho ava akagera ari mu gihugu cy’u Rwanda."

JPEG - 109.3 kb
Umuyobozi wa StarTimes ashyira umukono ku masezerano

Iyi promosiyo igiye gutangira amasezerano yayo akaba yashyizweho umukono n’ibigo bitatu, izatangira muri uku wezi kw’Ukuboza 2016 isozwe muri Mutarama 2017, ikaba izamara igihe cy’amezi 2, umuntu wese ufite konti muri BK, yifuza gutunga igikoresho cya Konka cyangwa icya StarTimes akagihabwaho inguzanyo ariko ntazatange inyungu ku nguzanyo, ndetse akazishyura mu gihe cy’amezi agera kuri 6.

Ibikoresho byiza birimo amatereviziyo ya rutura, amaterefone meza agezweho, ndetse n’ibindi bikoresho byiza cyane, umukiriya wese ubyifuza azajya abinyuza muri BK,maze yishimane n’abe muri Promition Christmas, atunze ibikoresho byiza bya Konka kandi bihendutse.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X