Monaco cosmetics

Abavoka bari kotsa igitutu Polisi ngo yihutishe iperereza ku rupfu rwa Me Nzamwita warashwe nayo.

Urugaga rw’Abavoka rwasabye Polisi y’Igihugu kwihutisha iperereza hakamenyekana amakuru yose ahamye ajyanye n’urupfu rwa Me Nzamwita Toy wishwe arashwe n’abapolisi kuwa Gatanu tariki ya 30 Ukuboza 2016.

Polisi y’Igihugu yatangaje ko umunyamategeko Nzamwita Ntabwoba Toy yarashwe n’abapolisi bimuviramo urupfu ubwo yahagarikwaga akanga mu gihe yari ageze hafi ya Rond Point ya Kacyiru ahazwi nka KBC, atwaye imodoka ndetse ko ngo yari yasinze.

JPEG - 22.5 kb
Nyakwigendera Tony Nzamwita waraye arashwe na polisi

Urugaga rw’abavoka rwatangaje ko rwababajwe n’urupfu rwa Me Nzamwita ndetse ko nyuma yo kumva ibyatangajwe na Polisi y’Igihugu rwasanze hari amakuru menshi akenewe atagaragajwe, bityo rusaba ko iperereza ryakwihutishwa.

Mu itangazo uru rugaga rwashyize ahagaragara risinyweho na Me Amida Furaha, rigira riti “ Inama y’urugaga yihutirwa yateranye uyu munsi tariki ya 31 Ukuboza 2016, imaze kubona iri tangazo tumaze kuvuga haruguru yasanze hari amakuru menshi akenewe iri tangazo ritagaragaza, akaba ari nayo mpamvu yasabye ubuyobozi bukuru bwa Polisi gukora iperereza ryimbitse ku rupfu rwa mugenzi wacu, no gusaba ko iperereza ryakwihutishwa kugira ngo uwabigizemo uruhare ashyikirizwe ubutabera.”

Rikomeza rigira riti “Inama y’urugaga ibabajwe n’uburyo mugenzi wacu yavukijwe ubuzima, tugasanga atari uburyo bwagombaga gukoreshwa kabone n’iyo haba hari amategeko y’umuhanda atubahirijwe nkuko bivugwa mu itangazo twavuze haruguru.”

Inama y’urugaga yijeje abavoka bose ko itazahwema guharanira ko ukuri n’ubutabera ku iyicwa rya mugenzi wabo kugerwaho ndetse rwihanganisha umuryango w’abavoka muri rusange n’umuryango wa Nyakwigendera Me Nzamwita Toy.
Abavoka basabye Polisi kwihutisha iperereza hakamenyekana amakuru yose ajyanye n’urupfu rwa Me Nzamwita mu gihe kitarambiranye

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X