Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kirehe: Abagabo bamwe baracyabuza abagore babo kuboneza urubyaro

Akarere ka Kirehe ni kamwe muri 7 tugize intara y’iburasirazuba, kari ku birometero 133 (133 km) uturutse mu murwa mukuru Kigali, gahana imbibi n’ibihugu bya Tanzania n’u Burundi. Gafite imirenge 12, utugari 60, imidugudu 612, kakaba gatuwe n’abaturage basaga 349,000 batuye mu ngo 78,737. Muri aka karere gafite imirenge myinshi y’icyaro, haracyagaragara abagabo bamwe babuza abagore babo kuboneza urubyaro, ibi bikaba ari kimwe mu mpamvu z’ubukene bukomeye ndetse n’imvururu zihoraho mu miryango itari mike ituye muri aka karere.

Nk’uko bitangazwa n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi mu karere ka Kirehe, ngo bakora uko bashoboye ngo bahangane n’iki kibazo, ndetse n’ingaruka zigikomokaho, ariko urugendo ruracyari rurerure.

Madamu Uwanyirigira Flora ni Umuyobozi w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Kirehe (national women council), atangaza ko kutaboneza urubyaro ari kimwe mu ngorane abagore bo muri aka karere bagiye bahura nacyo mu bihe bitandukanye, aho usanga hari uwabyaye abana bagera ku 10 cyangwa 12, kandi adafite ubushobozi buhagije bwo kubarera, ibi ngo bikaba bitera bamwe guhora bicuza.

Madamu Mukagasangwa Gertrude, ni umuganga ushinzwe gahunda yo kuboneza urubyaro mu bitaro by’akarere bya Kirehe, akaba ari nawe ushinzwe ubugenzuzi bw’iyi gahunda mu karere kose ka Kirehe, atangaza ko bakunze kubona abagore benshi babagana, bavuga ko abagabo babo bababuza kuboneza urubyaro, gusa nta bushakashatsi burakorwa ngo hagaragazwe imibare ya nyayo.

Bamwe muri aba bagore ngo bahitamo kubikora batabwiye abagabo babo, amafishi yabo rimwe na rimwe bakayabitsa hanze y’ingo zabo nko mu bajyanama b’ubuzima cyangwa izindi nshuti zabo.

Iyo bagiye kwa muganga muri iyi gahunda yo kuboneza urubyaro, bakunda kubeshya abagabo babo ko hari ahandi bagiye nko mu isoko n’ahandi. Hari n’abaza bakabasaba ko babimurira agapira (ku bakoresha uburyo bw’agapira gashyirwa ku kuboko), ngo bakabashyirire ahandi hatagaragara, kugirango abagabo babo batakabona.

Iyo abagabo babo babatahuye babashyira ku nkeke. Madamu Gertruda akomeza atangaza ko hari umugabo wigeze kubazanira umugore we, abasaba ko bahagarika uburyo bwo kuboneza urubyaro uyu mugore yari yatangiye gukoresha, akaba asanga ari ikibazo gikomeye abagore bahura nacyo, mu gihe abagabo babo baba batarabyumva neza cyangwa bamwe badashaka no kubyumva.

Umulisa Anita (yahinduriwe amazina ku mpamvu z’umutekano we) ni umugore w’imyaka 38, atuye mu murenge wa Nyarubuye, amaze kubyara abana 8, umugabo we ntiyigeze amwemerera kuboneza urubyaro. Babayeho mu buzima bubi, abana babo bamwe ntibiga, no kubarihira mutuel de santé bose ni ikibazo, mu gihe iminsi myinshyi barya gusa rimwe ku munsi, yagize ati “iwanjye hahora induru, mpumeka gusa iyo ntwite cyangwa nonsa”.

Abagabo nabo hari icyo batangaza. Mutabaruka Gad (amazina ye yarahinduwe) atuye mu murenge wa Gatore, yagize ati “umugore wagiye muri onapo ahora agagaye, nta gashyuhe agira”, akomeza atangaza ko kubyara ntacyo bitwaye mu gihe ashoboye guhingira urugo rwe, ngo ntiyakihanganira kubana n’umugore utamumara ipfa kandi ntacyo yabuze.

Ibi rero bikaba binyuranye cyane n’icyo amasezerano mpuzamahanga y’uburenganzira bw’umugore ateganya.

Amasezerano mpuzamahanga ku burenganzira bwa muntu by’umwihariko ku burenganzira bw’umugore muri Afurika, yasinyiwe I Maputo kuwa 11/7/2003, mu ngingo yayo ya 14 avugako umugore afite uburenganzira ku bumenyi bwa gahunda yo kuboneza urubyaro, afite uburenganzira bwo kugena igihe akeneye kubyara ndetse n’umubare w’abo agomba kubyara, ndetse ko afite uburenganzira bwo kumenya amakuru yose yerekeranye na gahunda yo kuboneza urubyaro.Ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe nabwo bwemera ko iki kibazo gihari.

Bwana Hitiyaremye Nathan, ni umuyobozi ushinzwe ubuzima mu Karere ka Kirehe, atangaza ko nawe ubwe hari imiryango azi ibayeho gutyo, aho abagabo babujije abagore babo kuboneza urubyaro. Gusa ngo baracyakomeza kwigisha bafatanije n’abajyanama b’ubuzima, n’inzego z’abagore, ndetse n’inzego z’ibanze, kugirango imyumvire y’aba bagabo ihinduke.

Bwana Nsengiyumva Jean Damascene ni umuyobozi wungirije w’akarere ka Kirehe ushinzwe iterambere ry’ubukungu, akaba ari nawe ufite mu nshingano imibereho myiza y’abaturage muri iyi minsi kuko umukozi ubishinzwe ari mu kiruhuko cyo kubyara. Nawe yemera ko icyo kibazo bakizi, iyo miryango barayisaga bakabigisha, gusa ngo abagabo benshi ntibarabyumva.

Bwana Nsengiyumva atangaza ko iyo abana bavutse muri iyi miryango bahuye n’ikibazo cyo kutitabwaho n’ababyeyi babo, akenshi bitewe no kubura amikoro, bamwe bata amashuri bakajya kuba inzererezi, abandi bagahura n’ingaruka z’imirire mibi, ubuyobozi ngo bwegera abo babyeyi bukagirana nabo amasezerano yo kubahiriza inshingano zabo za kibyeyi.

Gusa hari imiryango imwe biba byarananiye burundu bagahitamo guta abana, aba bana nabo hari ubufasha ubuyobozi bubaha. Ngo babubakira amacumbi bakabashyiramo, bakabashakira ababyeyi bo kubitaho muri gahunda ya “social protection”, bagafatanya n’abihaye Imana na ba marayika murinzi.
Ngo hari kandi ingamba zo guhangana n’iki kibazo.

Mu mashuri yisumbuye harimo za club zo kurwanya ihohoterwa iryo ariryo ryose ribera mu miryango, ndetse na gahunda y’umugoroba w’ababyeyi ikorwa mu midugudu yose igafasha kumenya aho ibibazo nk’ibi biri no kubikemura. Ngo bazakomeza kandi kwigisha bafatanyije n’inzego zose zifite umuryango mu nshingano.

Francine Andrew Mukase

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X