Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

The Ben yashimishije abakunzi be muri Viber Party ( Reba Video )

The Ben mbere y’uko akora igikorwa nyirizina cyamuzanye mu rwamwibarutse yabanje kwishimana n’abakunzi be mu gitaramo cyiswe Viber Party cyagombaga kubanziriza Igitaramo cya East African Party kigomba kubera muri parking ya Stade amahoro kuri uyu wa 01/01/2017.

Viber Party cyari igitaramo yagombaga guhuriramo n’abakunzi be abasuhuza ndetse banafata amafoto n’abakunzi ku babishaka, basangira aho bamugaragarije urukundo n’urukumbuzi bari bamufitiye.
The Ben yashimishijwe n’uko indirimbo ze bamufashije kuziririmba ariko bigeze kuri Habibi biba akarusho.
Umuhuro wa The Ben n’abafana ukaba wabereye kuri Hotel Villa Portofino i Nyarutarama mu ijoro ryo kuwa 31/12/2014 . Ibi birori byateguwe na kompanyi yitwa Elite ifatanyije na EAP.

Reba Hano Video ikwereka Igitaramo cyambere The Ben yakoreye i Kigali

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X